AmakuruInkuru z'amahanga

Guverinoma ya Kenya yagabiye Leta y’u Burundi Inka 50

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Evarise Ndayishimiye wasuye Kenya muri Gicurasi, 2021, akaba yarabaye Umukuru wa Mbere w’u Burundi wari usuye Kenya mu gihe cy’imyaka icumi yari ishize ubu itsinda ry’abayobozi boherejwe na Guverinoma ya Kenya ryaraye rigejeje kuri Leta y’u Burundi inka 50 zikamwa  bagabiwe na Leta ya Kenya.

Hari amakuru avuga ko iri sezerano ryo kuzagabira u Burundi inka ryahawe Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo aheruka gusura Kenya.

Umuhango wo kuzakira wabereye mu gace ka Bitare  muri Commune Bugendana mu Mujyi wa Gitega

Izi nka Kenya yageneye u Burundi zakiriwe na Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe kwita ku bidukikije witwa Dr Déo-Guide Rurema.

Dr Déo-Guide Rurema yashimye impano bagenewe na Kenya avuga ko igaragaza ubucuti hagati ya Gitega na Nairobi.

Minisitiri w’ubuhinzi muri Kenya witwa Peter Munya niwe wari uyoboye itsinda ryarongoye ziriya nka rikarigeza ku bayobozi b’u Burundi.

Abayobozi ku mpande zombi bemeranyije gukomeza kungurana ibitekerezo ku byerekeye iterambere mu buhinzi kandi birumvikana kuko Kenya ifite inararibonye muri ibi kurusha u Burundi nkuko babitangaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger