AmakuruImikino

Gushwana kwa Adili utoza APR FC na Mupenzi Etoo byatumye ashyira amabanga ye hanze arimo no gusenya Rayon Sports

Mu ikipe ya APR FC hashize iminsi hajemo rwaserera idasanzwe ndetse no gushwanashwana bya hato na hato. ibi byatumye uwari umutoza w’iyikipe ananirwa kwihangana ndetse anatangaza byinshi byababaje benshi mubakundaga uyumugabo Mohammed Eradi Adil watozaga iyi kipe guhera mumpeshyi ya 2019.

Mu by’ukuri uyumutoza wahanishinwe kumara ukwezi adatoza ndetse atanemerewe kuba yagera aho bakorera imyitozo, yabwiye igihe dukesha ayamakuru ko gukorera muri APR FC kuriwe byari byiza ngo ariko yabanje kujya ahura n’utubazo tumwe na tumwe twazanwaga n’ushinzwe gushaka abakinnyi Mupenzi Etoo.

Aha avuga ngo nk’aho yaguraga abakinnyi badakenewe ngo ahanini akabakura muri Rayon Sport ngo kugirango ayibabaze ngo ndetse ayisenye ngo mu gihe ku bw’uyumutoza atabibonaga nk’ubunyamwuga.

Nyuma rero y’uko ngo uyumugabo arambiwe ibyo abo bakinnyi badashoboye bakoreraga mu kibuga akaza no kubitangaza ngo kuko yarababajwe n’uko abakinnyi bakabaye bafatanya kugera ku ntego ikipe yari yaramuhaye yaje kubishyira kumugaragaro ko atishimiye imyitwarire y’aba bakinnyi.

Nyuma yuko abitangaje byaje gutuma ikipe imuhanisha igihano kingana no kumara ukwezi adakora ndetse ngo akaba atari no kuzaguhemberwa.

Nyuma y’uko uyumugabo ahanwe ngo yaje kumenyesha abanyamategeko be maze bamubwira ko ibihano yahawe binyuranyije n’amategeko ndetse ngo kubwe abibonamo agasuzuguro ngo ndetse akanatekereza ko byaba bifite aho bihuriye na Mupenzi Etoo ngo bashwanye aho ngo yashakaga no kwivanga mukazi ke.

Uyumugabo yongeyeho ko mu Rwanda ikipe yakundaga ari ikipe ya Rayon Sports ndetse anatangaza ko ariyo kipe kubwe abona izatwara igikombe cya Champiyona ngo kuko ifite byinshi cyane irusha amakipe yose yo mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger