AmakuruImyidagaduro

Gusetsa ni cyo cyatumye umukobwa w’umusirikare wo muri Amerika yemera gukorana na Kamichi

Adolphe Bagabo wamenyekanye nka Kamichi muri muzika ndetse no mu itangazamakuru ubwo yari hano mu Rwanda, aherutse gusohora indirimbo yakoreye na Video hakagaragaramo umukobwa usanzwe ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere muri Amerika.

Iyi ni indirimbo yitwa ‘My Karabo’, muri iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa witwa Vacietta O’Shea Dejesus uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, uyu agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘My karabo’ ari we ugaragara cyane nk’aho inkuru ari we ivuga ho.

Abayibonye bahise bibaza uburyo uyu musore wo mu rwa gasabo yegereye uyu mukobwa w’umusirikare ngo bakorane amashusho y’iyi ndirimbo , ku rundi ruhande ariko uyu mukobwa we yasubije ko inshuti ze ari zo zamuhuje na Kamichi hanyuma barahura, bitewe n’uburyo Kamichi ngo akunda gusetsa bituma bagirana urugwiro bagera no ku ngingo yo gukorana.

Uyu mukobwa si ubwa mbere  agaragaye mu mashusho y’indirimbo kuko ngo yanakoranye n’abandi bahanzi barimo Korede Bello ndetse na Bracket bo muri Nigeria.

Mu gusobanura uko yahuye na Kamichi kugira ngo bakorane mu mashusho y’indirimbo ye, yavuze ko bahuye biturutse ku nshuti ze zamusabye ko yakorana na Kamichi ndetse n’ikipe yamufashaga gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.

Uyu musirikare wo muri Amerika yakomeje avuga ko yashimishijwe no gukorana na Kamichi ngo kuko Aca bugufi kandi yabonye afite impano yihariye yo gusetsa muri we nkuko yabitangarije mugenzi wacu wa Inyarwanda.

Iyi ndirimbo ‘My Karabo’ iri gukundwa cyane n’abayibonye, Kamichi yayikoze nyuma y’igihe kirekire adakora umuziki kuva yava hano mu Rwanda akerekeza muri Amerika ndetse akaba anakomeje imyiteguro yo kumurika Album ye izanagaragaraho iyi ndirimbo n’izindi ari kwitegura gushyira hanze.

Reba hano amashusho y’iyi ndirimbo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger