AmakuruAmakuru ashushye

Guhererekanya amafaranga mu ntoki bizacika bite mu Rwanda abakoresha Momo pay batabaza?

Mu Rwanda iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, ari nayo mpamva hagenda hafatwa ingamba zitandukanyezo gukomeza gusigasira ikoranabuhanga mu Rwanda.

Icyorezo cya COVID nacyo cyabaye imbarutso yo kuzamura urwego rw’iterambere ry’ikoranabuhanga aho bitewe n’ingamba leta yagiye ishyiraho zo kwirinda iki cyorezo hagiye hakoreshwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, gukora inama mu buryo bw’iyakure n’izindi serivise nyinshi byabaye ngomba ko zikora mu buryo bw’ikoranabuahanga.

Nkuko ikigo ngenzuramikorere RURA kibitangaza umubare w’akoresha telefoni ngendanwa mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi 2021 wageze kuri miliyoni icumi n’ibihumbi Magana cyenda mirongo icyenda na barindwi na Magana atanu nabatandatu (10,997,506) mu baturage barenga miliyoni 12 batuye u Rwanda.

Mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho na goverinoma y’u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID, buri muntu wese yasabwe gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’abacuruzi basabwa kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Buri mucuruzi wese yasabwe kwiyandikisha akagira kode yo kumwishyuriraho amafaranga ku buntu nta mu nutu numwe ukaswe amafaranga ya serivise, ibyo ariko byakozwe na sosiyete imwe y’itumanaho mu Rwanda ari yo MTN Rwanda ltd.

Benshi mu bacuruzi bihutiye kwiyandikisha muri Momo Pay ariko nanone bakibaza impamvu ari MTN gusa ifite ububasha bwo gukoresha iyi servise ibintu abantu bakomeje kwibazaho kenshi.

Momo Pay igitangira gukoreshwa, byari Ubuntu yaba uwohereje nta mafaranga yacibwaga yewe n’umucuruzi wakira nawe ntayo yacibwaga gusa ibintu byaje guhinduka ubwo bamwe mu bakoresha iyi serivise ya momo pay boherejwe ubutumwa bubabwira ko uko bohererejwe amafaranga kuri momo pay bagiye kujya bakatwa amafaranga ahwanye na 0.5 ku ijana, ibintu benshi bemeza ko bigiye gukoma mu nkokora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga cyane cyane mu bacuruzi bakoresha Momo pay.

Benshi kandi batangiye kwibaza impamvu ari MTN yonyine ifite ububasha bwo gukoresha momo pay gusa bibaza impamvu Airtel yo idakoresha ubu buryo cyane ko bavuga kuba MTN yashizeho ikiguzi ko ari uko ariyo yonyine gusa nta wundi bahangana.

Ibi kandi bavuga ko bigiye kugabanya gahunda leta y’ihaye y’ubukungu bushingiye ku guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikorana buhanga mu Rwanda (Cashless economy).

Ibi kandi bibaye nyuma yaho Banki nkuru y’u Rwanda BNR ishizeho itegeko ko kubitsa cyangwa kuvana amafaranga kuri banki uyashyira kuri terefone cyangwa uyakura kuri terefone uyashyira kuri banki ko ari Ubuntu, ko nta mafaranga umuntu agomba gucibwa ibintu byishimiwe na benshi ndetse ubu bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger