AmakuruPolitiki

Grace Mugabe yambuwe ubudahangarwa yari yahawe na Afurika y’Epfo

Umugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe yambuwe ubudahangarwa  n’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro ubudahangarwa iki gihugu cyari cyahaye Grace Mugabe.

Grace Mugabe ubu budahangarwa yari yarahawe byatumye adakurikiranwa ku cyaha cyo gukubita umunyamideli Gabriella Engels  w’imyaka 20 akoresheje insinga z’amashanyarazi. Uyu munyamideli icyo gihe yakubiswe  na Grace mugabe amusanganye n’abahungu be muri Hoteli ya Luxury Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2018, nibwo urikiko rwatesheje agaciro ubudahangarwa bwari bwahwe Grace Mugabe. Umucamanza Bashier Valley yavuze ko umwanzuro wari wafashwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga uhabanye n’itegeko nshinga kandi uritesha agaciro.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2018, nibwo urikiko rwatesheje agaciro ubudahangarwa bwari bwahwe Grace Mugabe. Umucamanza Bashier Valley yavuze ko umwanzuro wari wafashwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga uhabanye n’itegeko nshinga kandi uritesha agaciro.

Uyu Grace Mugabe kugeza ubu ntacyo aravuga kuri uyu mwanzuro w’urukiko cyane ko kuri uyu wa mbere muri Zimbabwe bari bazindukiye mu matora y’amateka atarimo umukandida Robert Mugabe ari nawe mugabo we,  muri aya matora n’ubwo kubarura amajwi bitararangira Emmerson Mnangagwa ni we uri kugarukwaho cyane ko ashobora gutsinda aya matora ahanganyemo na Nelson Chamisa w’imyaka 40.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo, DA (Democratic Alliance), ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka rishyigikiye iki cyemezo cyo gutesha agaciro ubudahangarwa bwari bwahawe Grace Mugabe.

Umunyamideli Gabriella Engels wakubiswe na Grace Mugabe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger