Amakuru

Gisagara: Narangije amashuri abanza mbura ubushobozi mpita njya gukora mu kirombe, ubuhamya bw’ umwana washubijwe mu ishuri na bagenzi be

Ku kibuga cy’umupira cya Paruwasi ya Kansi habereye ubukangurambaga bwo kwamagana imirimo ivunanye ikoreshwa abana no kubasambanya bwateguwe na World vision Rwanda na REWU(Rwanda Extraction Industry Workers Union)  ku bufatanye n’ ibigo by’ Amashuri bikorana na World Vision mu Murenge wa Kansi w’Akarere ka Gisagara aribyo GS Kansi B na GS Nyange none ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2013.

Abayobozi n’Ikipe ya GS Kansi B

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’ isengesho ryayobowe n’umushumba uhagarariye amadini n’ amatorero muri Kansi maze nyuma hahita hakurikiraho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kansi Kimonyo yakira  abashyitsi bitabiriye ubwo bukangurambaga.

Abayobozi n’Ikipe ya GS Nyange

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’ Umuyobozi wa World Vision mu rwego rw’ Igihugu ushinzwe kurinda abana(Child Protection officer) Kayitesi Egidie, Umuyobozi uhagarariye World Vision mu Ntara y’ Amajyepfo, Mpakaniye Jean Claude Uhagarariye REWU Rwanda Extractive Industry Workers Union, abashinzwe inzego z’ Umutekano, abayobozi b’ ibigo by’ Amashuri n’ abanyamadini, abarimu n’ ababyeyi b’ abana bitabiriye ubwo bukangurambaga.

Nyuma yo kwakira abashyitsi hakurikiyeho  umupira w’amaguru wahuje abanyeshuri ba GS Kansi B na GS Nyange waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 nyuma y’umukino hakurikiyeho imbyino n’ ubuhamya bw’ abanyeshuri bagiriwe umumaro na World Vision biciye  mu matsinda yo kurinda abana CPC(Child Protection Club) yashinzwe na World Vision mu bigo by’ Amashuri.

Mu buhamya Umunyeshuri wiga ku Rwunge rw’ Amashuru rwa Nyange Sibomana Richard yatanze buragaruka ku buryo yavuye mu ishuri arangije amashuri abanza ariko akaza kubura ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye maze akigira kwihigira ubuzima mu kirombe aho yabumbaga amatafari.

Akomeza avuga ko nyuma yaje kwegerwa n’abana bo muri Club ya  child Protection  yo mu kigo cya Nyange bamubwira ko agomba kugaruka kwiga nawe ababwira ko nta bikoresho ndetse nta n’ amafaranga y’ ifunguro ryo ku ishuri, abana bamubwira ko bazabimushakira nuko nyuma aza kugaruka ku ishuri nyuma y’ uko rya  tsinda ryamuzaniraga impuzankano.

Richard wagaruwe ku ishuri  na child Protection Club ya GS Nyange

Yavuze ko ubwo yageraga ku ishuri yize cyane ashyizeho umwete biza kumukundira ubwo mu Mwaka wa Mbere yabaye uwa 8 mu gihembwe cya 1, mu cya Kabiri akaba uwa kabiri maze mu Cya Gatatu akaba uwa mbere. Yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu wa Kabiri igihembwe cya Mbere yabaye uwa Mbere ariko yagera mu Gihembwe cya Kabiri akaba uwa Kabiri.

Asoza ashimira World Vision yamugaruriye ubuzima avuga ko ubuzima bwe yari yarabuhebye ndetse ashimira Imana ko yagarutse ku ishuri. Ndetse anagira inama abana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye ko gukora imirimo ivunanye ari bibi  bituma umwana adakura neza ntanatekereze neza ngo amenye ahazaza he asoza avuga  ko kwiga bituma umuntu abaho neza.

Uhagarariye World Vision Amajyepfo 

Ibyo birangiye uhagarariye World Vision Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo yatumiye uhagarariye World Vision mu Rwanda Egidie Umutesi ushinzwe Uburezi no kurinda abana ngo ageze ku mbaga y’ abitabiriye ubukangurambaga ubutumwa yabageneye.

Yatangiye ashimira abitabiriye ubukangurambaga ku bwo kwigomwa umwanya wabo abibutsa ko umwana ari umuntu uwo ari we wese  kuva agisamwa kugeza ku myaka 18. Yahanuye  ababyeyi ko umwana apfa mu iterura bityo ko ibyo babiba aribyo bazasarura.

Yakomeje avuga ko bifuje ko abana bagira uruhare mu  bikorwa byo kwamagana imirimo ivunanye ikorerwa abana no kubasanya kugira ngo bagaragaze ko abana bafite ijwi rishobora guhindura  ibikorwa ndetse banakumira ihohoterwa rikorerwa abana nko kubakoresha imirimo ivunanye no kubasambanya. Yavuze ko abana bagomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose. Kuko bafite uburenganzira bwo kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye no kubasambanya.

Asoza agira ati:Nimureke duharanire iterambere n’uburenganzira bw’ Umwana duharanira ko umwana w’ Igihugu agomba gutera imbere akabona iby’ ibanze byose.”

Egidie Umutesi  Protection muri World Vision

David wasubijwe mu ishuri na Child Protection Club yo muri GS Kansi B

 

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger