Amakuru

Gisagara: Kwibuka ni isôoko Abanyarwanda bavomaho imbaraga zo kugera ku ntego

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023 ku Kiyaga cya Cyamwakizi. Nk’ uko mu Rwanda hose hashojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Mu Ntara y’ Amajyepfo cyashorejwe mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi ku kiyaga cya Cyamwakizi. Uwo muhango  waranzwe no gushyira indabo muri icyo kiyaga mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bajugunywe n’abakiciwemo.

Uyu muhango wari witabiriwe na Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Alice Kayitesi, Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Jerome Munyentwari inzego z’Umutekano n’Abaturage b’ Umurenge wa Kansi.

Ubutumwa bwagiye butangwa bw’ aba ubwatanzwe n’Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara,mu buhamya no mu ndirimbo bwose bwagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo,  bashimira ubutwari bw’Inkotanyi mu kurokora abari mu kaga bagaragaza aheza Abarokotse Jenoside bageze biyubaka kandi ko bafite ikizere cy’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutahuringoga Jerome yagaragarije abitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko hari gahunda yo gutunganya ubusitani bwo ku kiyaga cya Cyamwakizi, hakazaba ahantu hakwiye ho kwibukira koko abacu bajugunywe mu nzuzi muri rusange.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gisagara yashimye cyane gahunda zinyuranye zashyizweho zo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza ko hakiri abadafite aho baba n’abafite amazu ashaje cyane kuko yubatswe kera mu buryo bwo kwitabara ariko ubu akenewe gusanwa.

Perezida wa Ibuka yasabye abantu bose, by’umwihariko urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside, aho iboneka hose haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa  mu biganiro bikorerwa mu ngo  iwabo.

Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Kayitesi Alice yatangiye yihanganisha Abarokotse n’ababuriye ababo muriki kiyaga, ashimira abitabiriye uyu muhango n’abawuteguye ndetse ashimira abatanze ubuhamya bw’ibyabaye, yashimiye kandi Abacitse ku icumu aho bageze biyubaka ndetse n’uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko Kwibuka ari Isôoko Abanyarwanda bavomaho imbaraga zo kugera ku ntego yo kubaka igihugu no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Yakomeje avuga ko Kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda kandi bigamije kwigisha by’umwihariko  urubyiruko ububi bwa Jenoside ndetse hagamijwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda. Asaba buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Genocide.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger