AmakuruAmakuru ashushye

Gicumbi:Umuganga yavunitse ukuguru ahunga Police

Umuganga witwa Habiyakare Damascene ukorera mu Nkambi y’impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021 yaguye mu cyobo avunika igufwa ubwo yahungaga imodoka y’Abapolisi nyuma yo kurenga ku masaha yashyizweho mu kwirinda Covid-19.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba zishyira isaa kumi n’ebyiri n’igice ubwo uyu muganga wari utashye yahungaga imodoka ya Polisi kugira ngo adahanwa nk’uwarenze ku mabwiriza ya Leta yo kutarenza saa kumi n’ebyiri ukiri mu muhanda.

Uyu muganga witwa Habiyakare, ubwo imodoka ya Polisi yahagararaga yahise akuramo ake karenge ariruka, Abapolisi bamwirukaho ageze hepfo gato agwa mu cyobo ahita avunika igufwa ryo mu kaguru.

Sunday Emmanuel, umukuru w’Umudugudu wa Gacurabwenge byabereyemo yavuze ko nyuma yo kubona uwo mugabo yavunitse bahamagaye imbakugiragutabara imujyana kwa muganga.

Ati ” Bambwiye ko yahungaga Polisi, iramwirukankana agwa mu cyobo kinyuramo amazi avunika igufwa ry’ukuguru, nahamagaye Ambulance imujyana kwa Muganga.”

Ubwo Abapolisi babonaga ko aguye mu cyobo bahise basubira inyuma barigendera gusa hari umwana wabonye uyu muganga mu cyobo abibwira Abapolisi bahita bagaruka nabo bamenyesha Komanda arahagera gusa nyuma basize muganga aho ku muhanda barigendera.

Kugeza ubu umuganga waguye mu cyobo arwariye ku bitaro bya Byumba aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Abantu basabwa kugerera mu ngo ku gihe ndetse no guhagarara igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano ziba ziri mu kazi ko kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger