AmakuruAmakuru ashushye

Gen.Jean Bosco Kazura yahaye impanuro abasirikare barwanira mu kirere muri Afurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yagaragaje abasirikare barwanira mu kirere muri Afurika bakwiye gutahiriza umugozi umwe kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo byugarije uyu mugabane birimo n’iby’umutekano.

Ibi Gen Kazura yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 ubwo yasozaga Inama ya 11 y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere (African Air Chiefs Symposium: AACS) yari imaze iminsi ibera i Kigali.

Iyi nama yareberaga hamwe ibyakorwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorwa byo gutwara mu ndege abasirikare baba bagiye kurwanira ahantu hatandukanye cyangwa se mu butumwa bwo kugarura amahoro ndetse n’intwaro bifashisha.

Gen Kazura yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho hakenewe ubufatanye hagati y’igisirikare kirwanira mu kirere cy’ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Yakomeje agaragaza ko iyi nama yatumye abayitabiriye bose babona ko ubu bufatanye ari ngombwa.

Ati “Nishimiye kubona ko twese twamenye uko kuri kandi twese tukaba twariyemeje gukomeza gukorana no gufatanya hagamijwe kongera ubushobozi bwacu mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu cyane ko byamaze kugaragara ko bikenewe cyane.”

“Iyi nama yabaye ubundi buryo bwo kuvugurura intego yacu yo gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego nyinshi mu bijyanye n’imikorere.”

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa by’ubwikorezi no guhangana n’ibibazo by’umutekano nta gihugu na kimwe cyabyishoboza.

Ati “Ndahamya ko muri iyi nama n’ibiganiro mwamaze kubona ko nta gihugu na kimwe kizabasha kugera kuri izi ntego cyonyine, hashingiwe kuri ibi ibihugu byose byayigiyemo gukorera hamwe mu kugera ku ntego zikenewe cyane. Ibi nibyo bizafasha igisirikare kirwanira mu kirere muri Afurika gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo mu gufasha andi mashami y’igisirikare mu guhangana n’ingaruka turi guhura na zo muri iyi minsi.”

Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere ryatangijwe ku mugararo mu 2015, u Rwanda ruba umunyamuryango mu 2017. Kugeza ubu rigizwe n’ibihugu 30 birimo Angola,Botswana, Cameroon, Misiri, Gabon, Kenya, Burundi, Namibia, Niger, Nigeria, Tanzania, Togo na Zambia.

Ubwo yatangizaga iyi nama ku wa 25 Mutarama 2022, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko kuba igisirikare kirwanira mu kirere cy’ibihugu byo hirya no hino muri Afurika kitaragira ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’ubwikorezi, biri mu bikoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri Afurika.

Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bya Afurika byinshi bitarabasha kubaka ubushobozi bw’igisirikare cyabyo kirwanira mu kirere kugira ngo kibashe gukora ubu bwikorezi ari inzitizi ku mutekano.

Ati “Ubushobozi bwacu mu by’ubwikorezi bw’ibikoresho n’abantu ntibuhagije kandi ibi bigira ingaruka ku bushobozi bw’igisirikare kirwanira mu kirere muri Afurika bwo gutabara vuba igihe habonetse ibyabangamira umutekano.”

“Ibyinshi mu bibazo biri kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’umutekano byambukiranya ibihugu, ku bw’ibyo nta gihugu na kimwe gifite ubushobozi bwo guhangana nabyo cyonyine.”

Iyi nama yaberaga muri Kigali Convention Centre, yahurije hamwe Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere baturutse mu bihugu 32 byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Inkuru ya Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger