AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gen James Kabarebe yemereye Lague Byiringiro n’umukunzi we impano ikomeye

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yemereye Lague Byiringiro n’umukunzi we kuzabubakira inzu nk’impano yo gushyigikira urugo rwabo bashinze.

Ejo ku wa Kabiri ni bwo Lague usanzwe akinira ikipe ya APR FC yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia, mu bukwe bwabereye ahazwi nka Luxury Garden.

Ni ubukwe bwakabaye bwarabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gusa bihurirana no kuba Lague na bagenzi be bariteguraga umukino wa CAF Confederation Cup wagombaga kubahuza na RS Berkane yo muri Maroc.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru gishize APR FC iwutsindwa ku bitego 2-1, inahita isezererwa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ubukwe bwa Lague watsinze igitego muri uriya mukino bwasubukuwe, bwitabirwa n’abarimo Gen Kabarebe unasanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare.

Gen Kabarebe mu ijambo rye, yashimiye Lague n’umukunzi we ku bw’igitekerezo cyo kurushingana bagize yiyemeza kubashyigikira.

Afande Kabarebe yababwiye ko nta ntwererano yabahaye kuko izisanzwe abantu bazisiga aho bakoreye ibirori, ahubwo yiyemeza kubaha impano izaramba.

Ati: “Twaje kunezerwa no gushyigikira aba bana. Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwerereye ndayibabwira. Ni uko iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano [yerekana amahema].”

Yakomeje agira ati: “Ibi byose biri aha turabisiga aha ngaha. Ndagira ngo nimutuza, muruhutse, nzabubakira kandi neza.”

Ni amagambo yatumye Gen James Kabarebe ahabwa urufaya rw’amashyi n’abari abitabiriye buriya bukwe bishimira iriya ntwererano buri wese atagira amahirwe yo kubona.

Gen Kabarebe yijeje aba bageni ko azabubakira ahereye ku musingi kugeza inzu yabemereye yuzuye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger