AmakuruImikino

Gasore Hategeka yegukanye isiganwa rya ‘Rwanda Cycling Cup’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, abakinnyi 25 b’amakipe umunani y’umukino wo gusiganwa ku magare basoje isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryasojwe i Rwamagana.

Gasore Hategeka  ukinira  Nyabihu Cycling Club yatsinze isiganwa rya Rwanda Cycling Cup 2018 ryitiriwe kuzirikana umuco nyarwanda ,agace gasoza iri siganwa ka Nyanza-Rwamagana kari gafite intera ya 157km.

Abasiganwa bahagurukiye i Nyanza basoreza i Rwamagana banyuze mu Mujyi wa Kigali. Amakipe yitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka arimo Benediction Club y’i Rubavu ,  Les Amis Sportif, Fly Cycling Club, Huye Cycling Club for All, Muhazi Cycling Generation, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Club na Karongi Sports Vision Center.

Areruya Joseph ukinira KTN Delko Marseille yo mu Bufaransa ari mu biruhuko mu Rwanda  ntiyahiriwe  muri iri rushanwa  dore ko yasoje ari ku mwanya wa cyenda.

Muri irisiganwa mu cyiciro cy’abagore  Tuyishime Jacqueline wa Benediction Club niwe watsinze naho mu ngimbi Gahemba Barnabe niwe wahize abandi.

Gahemba Barnabe witwaye neza mu cyiciro cy’ingimbi
Tuyishimire Jacqueline niwe witwaye neza mu bagore

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger