AmakuruUtuntu Nutundi

France : Ibikona bigiye kwifashishwa mu gusukura pariki

Ibikona byo muri pariki ya Puy du Fou mu burengerezuba bw’Ubufaransa, byigishijwe gutora ibisigazwa by’itabi rizwi nk’isegereti ndetse n’utundi ducogocogo tw’imyanda.

Ibi bikona byatojwe gukora uyu murimo bizajya bifata utwo dupapuro n’ibindi byatoye bibijugunye  mu gasanduku gato kazajya gahita gafunguka, kagaha ibiryo ibyo bikona nk’igihembo ku kazi gakomeye biba byakoze.

Biravugwa ko iby’inkwakuzi muri byo bikona byatojwe gukora uyu murimo, byamaze gutangira akazi kabyo muri iyi pariki, mu gihe ibindi byo biragatangira mu minsi ya vuba.

Umuyobozi w’iyi pariki, Nicolas de Villiers,  yabwiye ibiro ntaramakuru  by’abafaransa AFP ko gusukura pariki atari ko kazi konyine ibi bikona bigiye kuzajya bikora,  ahubwo ibi bikona bikunda gushyikirana n’abantu bikagirana umubano na bo ushingiye ku gukina.

Iyi Pariki ya  Puy du Fou yo mu Bufaransa yatangaje ko yamaze guha akazi ibikona bitandatu “bizi ubwenge” ko gutoragura umwanda no gusukura imbuga yo muri iyi pariki kugirango umwanda uhari n’indi bitajyanye na Pariki cyangwa byangiza ibidukikije bivanwe aho hantu bishirwe ahabugenewe bikozwe nibyo bikona.

Ibyi nkwakuzi byamaze gutangira uyu murimo wo gusukura Pariki

Nyuma yo gusukura bizajya bihabwa ibihembo birimo ibyo kurya nk’ishimwe kukazi bizaba bimaze gukora
Twitter
WhatsApp
FbMessenger