AmakuruImikino

FIFA yahagaritse burundu umusifuzi w’Umunya-Tanzania inamuca akayabo k’Amadorali

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yahagaritse mu mupira w’amaguru burundu umusifuzi ukomoka muri Tanzania witwa Oden Charles Mbaga, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwakira ruswa mu mikino imwe n’imwe yagiye asifura.

N’ubwo FIFA idasobanura birambuye ruswa uyu musifuzi yagiye afata, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byavuze ko Mbaga yariye ruswa nyinshi kugira ngo afate imyanzuro ifutamye mu mikino myinshi y’iwabo muri Tanzania ndetse na mpuzamahanga. Aya makosa yayakoze hagati y’umwaka wa 2009 n’uwa 2012.

Itangazo FIFA yashyize ahagaragara rivuga ko Mbaga yahagaritswe burundu mu bikorwa byerekeye ruhago, akaba kandi agomba gutanga amande y’ibihumbi 200 by’amasuwisi, bingana n’amadorali ya Amerika ibihumbi 200.

Hari amakuru avuga ko uyu musifuzi yakoraniraga hafi na Wilson Perumal, Umunya-Singapore ufite ama Company menshi cyane akora ibijyane no gukina imikino y’amahirwe. Uyu muherwe azwiho mu gukoranira hafi n’abenshi mu basifuzi kugira ngo bafate ibyemezo bifutitse bituma company ze zunguka.

Oden Charles Mbaga yatangiye gukorwaho iperereza muri Nyakanga umwaka ushize. Ntibiramenyekana niba azajuririra ibihano yafatiwe cyangwa ari buterere iyo.

Oden Mbaga abaye umusifuzi wa kabiri ukomoka muri Afurika uhagaritswe na FIFA burundu mu bikorwa bya ruhago akanacibwa amande y’Amadorali ya Amerika ibihumbi 200, nyuma y’umunya-Niger Ibrahim Chaibou.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger