AmakuruImikino

FERWAFA yashimishije abafana ba APR FC aba Rayon Sports barigunga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasubitse umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na AS Kigali, ku munsi wa 5 wa Shampiyona,bitewe n’imikino nyafrika iyi kipe izakina.

Uyu mukino wari uteganyijwe Tariki ya 11 Ukwakira 2022 wasubitswe, kuko ikipe ya AS Kigali izaba yerekeje muri Libya gukina na Al Nasr SC mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup,mu ijonjora rya kabiri.

AS Kigali niyo kipe yonyine isgaye ihagarariyemo u Rwanda mu marushanwa ya CAF.FERWAFA yemeje ko izatangaza igihe uyu mukino uzabera mu bihe biri imbere.

Umukino wa shampiyona w’ikirarane wagombaga guhuza APR FC na Bugesera FC washyizwe kuri uyu wa gatanu saa 15h00’ kuri stade ya Bugesera.


Uyu mukino wari wasubitswe kubera ko APR FC yari mu myiteguro yo guhura na US Monastir muri CAF Champions League byarangiye isezerewe ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger