AmakuruImikino

FERWAFA yanze ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwimura umukino wa Musanze n’uwa Marines

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryamaze gutera utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports, nyuma yo kuryandikira isaba ko umukino wa shampiyona ifitanye na Musanze FC ndetse n’uwo izakina na Marines FC ku munsi wa 30 wa shampiyona ihindurirwa ibibuga n’amasaha.

Rayon Sports yagombaga kwakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, saa cyenda n’igice zo ku wa gatanu w’iki cyumweru. Yagombaga kandi kwakira Marines FC, mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona na wo wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali ku wa o1 Kamena.

Mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA, yasabye ko iyi mikino yombi yahindurirwa ikibuga, ikabera kuri Stade Amahoro i Remera aho kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports kandi yari yasabye ko iyi mikino yombi yakwigizwa inyuma igashyirwa ku masaha y’umugoroba.

Mu gusubiza ku busabe bwa Rayon Sports, FERWAFA yavuze ko Rayon Sports idashobora guhabwa Stade Amahoro ku bw’indi mirimo iri kuhakorerwa.

Ni mu ibaruwa yasinyweho na Uwayezu Francois Regis usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Amwe mu magambo y’iyi baruwa agira ati” Dushingiye kandi ko Stade Amahoro mwifuza kwakiriraho iyo mikino itazaboneka kubera indi mirimo iri kuhakorerwa, tubandikiye tubamenyesha ko kwimurira iyo mikino yanyu kuri Stade yavuzwe haruguru mutabyemerewe.”

Ferwafa yanzuye ivuga ko nta cyahindutse ku masaha n’ibibuga iyi mikino yagombaga kuberaho. Ibi bisobanuye ko iyi mikino yombi izabera i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Cyakora cyo ku ruhande rwa Rayon Sports ntibigeze bakira neza iki gisubizo bahawe, dore ko bagaragaje ko ibyo FERWAFA yabakoreye ari nko kubagendaho.

Nk’itsinda ry’abafana Gikundiro Forever ribicishije kuri Twitter, ryavuze ko iyo hari igikorwa Rayon Sports iteganya gukora cyangwa hari umukino ifite buri gihe hatabura iyibibangamira. Iri tsinda ryavuze ko ibikorerwa Rayon Sports nta butabera burimo.

Ryagaragaje kandi ko Rayon Sports ari agati kateretswe n’Imana, bityo ko nta muyaga ushobora kuyihungabanya.

Rayon Sports ibicishije kuri Twitter yayo na yo yagaragaje ukutishimira igisubizo yahawe na FERWAFA, ivuga ko mu gihe Imana iri ku ruhande rwayo umubisha ntaho yazava.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger