AmakuruImikino

FERWAFA yabonye umuyobozi mushya wa tekiniki nyuma y’imyaka 2 itamugira

Umunyarwanda Habimana Hussein niwe wagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma y’imyaka 2 iri shyirahamwe ritamugira.

Mbabazi Alain, Habimana Hussein, Muhire Hassan, Seninga Innocent, Rukundo Eugene na Uwambaza Jean Marie Vianney nibo bahataniraga uyu mwanya, nyuma yo kubakoresha ibizamini bitandukanye basanze Habimana Hussein ariwe ugomba gusimbura umuholandi Hendrik Pieter wahoze afite uyu mwanya mu myaka 2 ishize wavuye kuri uyu mwanya yeguye.

Uyu munyarwanda uhawe izi nshingano muri FERWAFA nta byinshi azwiho mu mupira w’amagaru ikindi kandi niwe ubaye umunyarwanda wa mbere uhawe uyu mwanya mu myaka 8 ishize yose uyu mwanya ushuyizweho kuko ubundi wahabwaga abanyamahanga.

Uyu muyobozi wa tekinike ufite inshingano zo guha icyerekezo umupira w’amaguru mu Rwanda ashyizweho mu gihe ikipe y’igihugu itari yabona umutoza nyuma y’amazi 7 Antoine Hey amaze asezeye.

Habimana Hussein afite akazi gakomeye kamutegereje imbere, akaba agomba no kugira uruhare mu gushyiraho umutoza mushya w’ikipe y’igihugu , aho amakuru avuga ko abatoza b’abanyarwanda basabye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu  Amavubi barimo Mashami Vincent, Eric Nshimiyimana wa AS Kigali n’abandi. Anafite inshingano zo gushaka icyateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda haba mu makipe y’abagabo ndetse n’aya bagore mu cyiciro cya mbere cyangwa se icya kabiri.

Habimana Hussein ni muntu ki?

Nkuko bigaragara ku mbuga zitandukanye za FERWAFA, Habimana Hussein ni umunyarwanda ufite impamyabushobozi ya Kaminuza mu buyobozi yakuye muri Kaminuza yigenga ya Solvay y’i Buruseli mu Bubiligi. Yakiniye ikipe y’abato ya APR FC mu myaka ya 1997 na 2002, akinira Kiyovu Sport umwaka umwe mu mwaka w’imikino wa 2003/2004.

Habimana Hussein yanakinnye i Burayi mu makipe y’abato ya Anderlecht kuva mu 2004 kugera mu 2008 nyuma yerekeza mu ikipe ya K Boom no muri RFC kugeza 2013 zo mucyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Yatoje ikipe ya CANADA y’abagore mu batarengeje imyaka 17, anatoza amakipe y’abagore muri iki gihugu y’abakiri bato akaba yaramaze imyaka 5 mu butoza.

Habimana Hussein wagizwe umuyobozi mushya wa tekinike muri FERWAFA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger