Imikino

FERWAFA yabonye umuvugizi mushya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gushyiraho Bonnie Mugabe nk’umuvugizi waryo mushya, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Prosper Ruboneza.

Mu nshingano uyu mugabo yahawe harimo ko agomba guhuza FERWAFA ndetse n’itangazamakuru binyuze mu guha itangazamakuru amakuru y’ibikorwa bya FERWAFA ku nyungu z’abaturage bakunda umupira w’amaguru.

Bonnie Mugabe wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA akaba n’ushinzwe itumanaho muri iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru, agiye gukomereza inshingano ze mu itumanaho aho agomba kwita ku bikenewe ku itangazamakuru ry’iri shyirahamwe.

Mugabe kuri ubu usanzwe ukora nk’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka CECAFA, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri CAF,ndetse akaba n’umuhuza w’ibikorwa bimwe na bimwe yongeye kuri izi nshingano iz’uko agomba kwita ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA ndetse akaba n’ikiraro gihuza FERWAFA, itangazamakuru ndetse n’abaturage.

Mugabe azaba kandi akora nk’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rwo guca ibyanzu bizahuza abayobozi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ndetse n’abaturage.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger