Imikino

FERWAFA: De Gaulle yirukanye uwari umunyamabanga

Ku munsi w’ejo nibwo Nzamwita Vincent De Gaulle yari kuva ku ntebe yo kuyobora FERWAFA cyangwa se akayigumaho ubwo yari gutorerwa indi manda y’imyaka 4, ntibyashobotse rero kuko amatora yapfuye maze agasubikwa bituma De Gaulle akomeza kuyobora , nta masaha 48 ashize rero yahise yirukana umunyamabanga.

Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle, yamaze kwandika ibaruwa isezerera umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Uwamahoro Tharcille Latifah imumenyesha ko atakiri umukozi muri FERWAFA nkuko bigaragara mu ibaruwa ifite nimero 810.

Uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2017 nibwo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Vincent De Gaulle yandikiye ibaruwa Tharcille amumenyesha ko bashehse amasezerano bari bafitanye atakiri umukozi wa FERWAFA.

Muri iyi baruwa Teradignews.rw ifitiye kopi bashyimiye Uwamahoro Tharcille akazi keza yakoze maze ntibagaragaza igirtumye yirukanwa ikindi kandi bamumenyesha ko haseshwe amasezerano yarafite muri FERWAFA ndetse ko atakiri umukozi muri FERWAFA.

Ntabwo byari bimenyerewe ko amatora abamo umwiherero ariko kuri uyu wa gatandatu mu matora ya FERWAFA  yaberaga mu mujyi wa Kigali byabayeho kubera ko  uwatorwaga yagombaga kugira nibura 51% by’amajwi kugirango abe umuyobozi wa FERWAFA aha ni ukuvuga amajwi nibura 26 ,  mu banyamuryango 52 bari gutora  rero 13 bonyine nibo batoye andi yose agera kuri 39 aba imfabusa.

Ibi byatumye komisiyo y’amatora muri FERWAFA ijya mu mwiherero kugira ngo bemeze ikiza gukurikira dore ko ari umukandida umwe gusa rukumbi wari uhari mugihe De Gaulle we yari yivanye mu matora, umukandida wari uri gutorwa ni Rwemalika Felecite.

Nyuma y’uko abagize komisiyo y’amatora muri FERWAFA bagiye mu mwiherero bahise banzura ko Felecite atsinzwe amatora akaba atsinzwe na Oya.

Mu myanzuro ifashwe, akanama gategura amatora kemeje ko amatora asubikwa akazasubukurwa mu yindi nama y’inteko rusange hagati y’iminsi 60 na 90. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imikorere ya FERWAFA Komite nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wari wivanye mu matora,  izakomeza  iyobore FERWAFA.

Aya matora ya  FERWAFA yari yitabiwe n’indorerezi zaturutse muri  FIFA  ndetse na Visi Perezida wa CAF abagombaga gutora ni abanyamuryango ba FERWAFA 52 bagizwe n’abahagarariye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , 24 b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’abandi 9 baturuka mu makipe y’abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger