AmakuruImikino

FC Barcelona ikomeje kwisanga aharindimuka yakoze amavugurura ntakuka mu ikipe

Ikipe ya FC Barcelona yirukanye Umuholandi Ronald Koeman, nyuma y’amezi 14 yari amaze ari umutoza wayo mukuru.

Koeman wari umaze igihe yicariye intebe ishyushye, yirukanwe nyuma y’uko Barça yari imaze gutsindwa na Rayo Vallecano igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Espagne.

Igitego rukumbi cy’umunya-Colombia Radamel Falcao ni cyo cyafashije Rayo Vallecano gutsinda bwa mbere mu mateka FC Barcelona, mu gihe igikomeye iyi kipe yakoze ari uguhusha penaliti yo ku munota wa 71 ya Memphis Depay.

FC Barcelona yatsinzwe na Rayo Vallecano mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize na bwo yari yatsindiwe ku kibuga cyayo na Real Madrid ibitego 2-1, ibyongereye Ronald Koeman ibyago byo kwirukanwa.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko “Perezida Joan Laporta yamumenyesheje icyemezo [cyo kumwirukana] nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano. Ronald Koeman arasezera ikipe ku wa Kane kuri Ciutat Esportiva.”

Ronald Koeman yari umutoza wa FC Barcelona kuva muri Kanama 2020, aho mu mwaka we wa mbere yayihesheje umwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse anayifasha gutwara Igikimbe cy’Umwami.

Muri uyu mwaka uyu mutoza n’ikipe ye bakunze kugorwa no kwitwara neza nyuma y’igenda rya Lionel Messi, ibyatumye umubano w’uriya mutoza na Perezida Laporta urushaho kuba mubi.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko mu bashobora kuvamo usimbura uriya Muholandi harimo Xavi Hérnandes wakiniye FC Barcelona kuri ubu utoza Al Saad yo muri Qatar, Marcelo Gallardo utoza ikipe ya River Plate yo muri Argentine ndetse n’umunya-Espagne Roberto Martinez utoza ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger