AmakuruImikino

Everton igiye kongera kuza gukina umukino wa gicuti n’ikipe yo muri CECAFA itari Gor Mahia

Ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yemeye kuza gukina umukino wa gicuti na Kariobangi Sharks ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Kenya.

Uyu mukino uzaba ku wa 07 Nyakanga uyu mwaka. Uzabera kuri Stade ya Kasarani iherereye i Nairobi muri Kenya.

Iyi Kariobangi Sharks ni yo yatwaye irushanwa rya Sport Pesa 2019 riheruka kubera muri Tanzania. Ni nyuma yo gutsinda Bandari FC yo muri Kenya igitego 1-0. Sport Pesa ni company ikora ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe, ikaba itera inkunga Everton cyo kimwe n’amakipe menshi ya hano muri Afurika y’Iburasirazuba yiganjemo ayo muri Kenya na Tanzania.

Ni ku ncuro ya kabiri Everton izaba ije muri kano karere, nyuma yo kuza i Dar Es Salaam muri Tanzania muri 2017 aho yakiniye na Gor Mahia yo muri Kenya.

Uyu mukino warangiye Everton yarimo Umwongereza Wayne Rooney itsinze K’Ogalo ibitego 2-1. Igitego cya Gor Mahia cyatsinzwe n’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques.

Mu mwaka ushize na bwo Gor Mahia yakinnye na Everton mu mukino wa gicuti wabereye i Goodson Park mu mujyi wa Liverpool aho Everon ibarizwa, urangira Gor Mahia inyagiwe ibitego 4-0. Tuyisenge Jacques ntabwo yakinnye uyu mukino nyuma yo kubura Visa imujyana mu Bwongereza.

Bwari bwo bwa mbere ikipe yo ku mugabane wa Afurika ikinnye n’ikipe yo mu Bwongereza umukino ukabera muri kiriya gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger