AmakuruInkuru z'amahanga

Ethiopia: Abantu 78 nibo bamaze guhitanwa n’imvururu zishingiye ku moko

Leta ya Ethiopia iravuga ko abantu 78 aribo bamaze kugwa mu mvururu zishingiye ku moko zabaye mu cyumweru gishize mu turere twa Oromia, Harari no mu mujyi wa Dire Dawa.

Nk’uko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu uri muri iki gihugu yatangarije ijwi rya America dukesha aya makuru, yavuze ko abagera kuri 78 bamaze guhitanwa n’izi mvururu ariko kugeza ubu hamaze kugaruka agahenge.

Izi ni imvururu zatangiye kuri 23 z’ukwezi gushize ubwo Jawar Muhammed, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu wo mu bwoko bw’aba Oromo yavugaga ko inzego z’umutekano zifite gahunda yo kumutera.

Ibi byaje gutuma abamushyigikiye batangira imyigaragambyo bituma habaho guhangana hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano ndetse n’andi matsinda yo mu yandi moko nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibivuga.

Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Ugushyingo 2019 ubwo umuvugizi mu biro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Bwana Billene Seyoun yabwiye itangazamakuru koi zo mvururu zahitanye abantu 78 b’abasivile.

Bille Seyoun yakomeje asobanura ko ubu hatawe muri yombi abagera kuri 409 bakekwaho gushoza izi mvururu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger