AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ethiopia: TPLF yayamanitse, isaba imishyikirano na Leta

Inyeshyamba za TPLF zasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro byo guhagarika intambara zimaze umwaka urenga zihanganiyemo n’ingabo za Leta ya Ethiopia.

Ni ibikubiye mu ibaruwa umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, aheruka kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa Loni asaba ko intambara bahanganyemo na Ethiopia yahagarara.

TPLF yasabye ibiganiro na Leta ya Ethiopia, mu gihe ingabo z’iki gihugu zari zikomeje kwigarurira imijyi itandukanye yo mu ntara za Amhara na Afar irimo n’uwa Libelila w’umurage w’Isi.

Itangazamakuru rya Leta ya Ethiopia ni ryo ryemeje ifatwa ry’uriya mujyi ku Cyumweru, mbere yo gushyira ahagaragara amafoto ya Minisitiri w’Intebe wungirije wa kiriya gihugu, Demeke Mekonnen Hassen, yasuye uriya mujyi wamamaye kubera insengero ziwubatsemo.

Ntiharamenyekana igihe ingabo za Ethiopia zongeye kuwigarurira nyuma y’igihe ziwusimburanamo n’inyeshyamba zo mu ntara ya Tigray.

Nyuma y’uko Libelila ifashwe, inyeshyamba za TPLF zahise zifata icyemezo cyo kuva mu duce twose two muri Afar na Amhara zari zarigaruriye nyuma yo kunanirwa kugera i Addis Ababa.

Uyu mutwe uvuga ko wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufungura inzira y’ibiganiro byo gushyira iherezo kuri iriya ntambara.

TPLF yunzemo ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’uko kiri mu bigize “impinduka zikomeye” yiyemeje.

Cyakora cyo n’ubwo uyu mutwe uvuga ko wafashe icyemezo cyo kuva mu mijyi wari warafashe ku bushake, igisirikare cya Ethiopia cyo kivuga ko wahisemo gusubira inyuma nyuma yo gushegeshwa n’ibitero byacyo.

Ibi bishimangira ibiherutse gutangazwa na Getachew Reda uvugira umutwe wa TPLF uherutse gutangaza ko bagabweho ibitero bikomeye by’Ingabo za Ethiopia zifashishije utudege tutagira abapilote.

Uyu avuga ko ingabo za Ethiopia zifashishije n’iza Eritrea zikomeje kwegera urubibi rw’intara ya Tigray, ibyo aheraho avuga ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Umuvugizi wa TPLF yasabye amahanga kumvisha Leta ya Ethiopia n’abayishyigikiye gushyira imbere inzira y’ibiganiro, Leta yo ikavuga ko ibyo uriya mutwe urimo ari ugutabaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger