AmakuruAmakuru ashushye

Eric Senderi agiye gushyiraho ibiciro ku bakoresha indirimbo ze ku buntu

Eric Nzaramba  wamamaye cyane mu muziki nka Eric Senderi  International Hit  nyuma yo kugirana ikibazo na RDB kubera indirimbo ze zacuranzwe mu birori byo  Kwita Izina abana b’Ingagi  uyu mwaka  atabahaye uburenganzira, uyu muhanzi yahisemo gushyiraho ibiciro ku bantu bakoresha ibihangano bye mu bikorwa byabo  byunguka.

Senderi abona ko igihe kugeze ngo abantu bareke inyumvire yo kumva ko bacuranga indirimbo z’umuhanzi ku buntu kandi bo bari gucuruza hari icyo bari kwinjiza mu bikorwa byabo  umuhanzi inzara imumereye nabi kandi yakagobye gutungwa n’ibyo bihangano bye.

Uyu muhanzi wivugira ko akunzwe na rubandanyamwinshi  aganira na Radiyo y’Igihugu yavuze ko ku biciro agiye gushyira azabipanga ku bantu bacuranga indirimbo ze  adahari cyangwa se bo bakaba bamutumira ariko avuga ko ku maradiyo no k’umuturage uzitunze murugo we aho ho ngo ntagahunda yo kubishyuza afite , yagize ati

“Iyo hari imihango iraba  bakodesha ibikoresho bitandukanye birimo amahema , abasusurutsa abantu n’ibindi , ariko ugasanga indirimbo zikoreshwa mo ni izabandi batishyuwe (ndavuga ku ndirimbo zanjye simvuga kuzabandi) aho rero urikuzicuranga ntahari ndacyiraho igiciro na nimero ya konte ushyiraho amafaranga yanjye  uzicurange uko ushaka ariko ayo mafaranga nyabone.”

“Na none niwibeshya  ukazicuranga ntaguhaye uburenganzira , utashyize amafaranga kuri konte  bizaba ikibazo , nzaca make  ariko nyabone, niba ushaka ko nza nkaziririmbira  mpa make ariko nyabone. Ndakuraho ikintu cyo kuvuga ngo indirimbo zanjye nazihagaritse , Oya  niba uri iwawe murugo zicurange ntakibazo , niba ari kuri Radio ntakibazo.  Ndavuga abantu bari muri Business”

“Niba hari ibirori runaka bigiye kuba izo ndirimbo ukazicurangamo gerageza dusangire  baba baguhaye amafaranga  nanjye mpaho make dukorane  inzara ntitwice twese, kubikurikirana nzabikurikirana.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibi biciro azabitangaza mu kiganiro azagirana n’itangazamakuru mu minsi iri imbere , akaba aribwo aza uko bipanze igihe indirimbo icuranzwe adahari cyangwa se ku mutumira avuga ko atari menshi. Ikindi azatangaza ni icyavuye mu biganiro yagiranye na RDB ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere

“Baraducuruje bihagije igihe kirageze ngo abantu bahindure imyumvire kuko indirimbo umuhanzi ntayikora  ku buntu yishyura  abatunganyije iyo ndirimbo ,  Wowe muntu uri gucuruza kuki wishyura amahema , ukishyura ibyuma ukumva ko indirimbo y’umuhanzi uyicuranga  ku buntu.”

Senderi arashaka guca umuco wo gucuranga ibihangano by’umuhanzi ku buntu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger