AmakuruImikino

EPL:Abafana ba Chelsea iri kuri Bomboni batuye umujinya umuherwe wayo nyuma yo gutsindwa

Umwe mu baherwe baguze Chelsea, Todd Boehly, yatuwe umujinya n’abafana bari barakaye ubwo ikipe yabo yari imaze gutsindwa na Brighton ibitego 2-1.

Kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Chelsea yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na Brighton,kuba gutsindwa kwa gatatu k’umutoza w’agateganyo Lampard kwikurikiranya.

Lampard yari yakoze impinduka esheshatu mu bakinnyi batsinzwe na Real Madrid ndetse ikipe ye ibona igitego hakiri kare ku ishoti rya Conor Gallagher.

Ariko Brighton yari ikipe nziza cyane muri uyu mukino yashyizemo ibitego bibiri bya Danny Welbeck na Julio Enciso.

Abafana ba Brighton bishimye hejuru Chelsea, baririmba ngo “mbega gusesagura amafaranga!!!” bacyurira iyi kipe ko yashoye akayabo ka miliyoni 600 z’amapound mu kugura abakinnyi kuva Boehly yahagera ariko gutsinda bikaba byaranze.

Abafana ba Chelsea ntibishimiye gutsindwa aho barebye aho umuherwe wabo yari yicaye bamutura uburakari bwabo.

Hari amashusho n’amafoto yafashwe abafana bari bicaye hejuru y’uyu munyamerika, bamubwira amagambo ashobora kuba atari meza.

Iyi ni ni inshuro ya 12 Chelsea itsinzwe muri Premier League y’uyu mwaka, ariyo mpamvu abayishyigikiye bagaragaye batura umujinya wabo nyir’ikipe.

Lampard yavuze ku bafana nyuma y’umukino ati: “Sinshaka kugenda ’nyamuneka muze mudushyigikire mu buryo bwiza’, nzi ko bazabikora. Tugomba gukinana imbaraga no kurwana. Nibyo bikwiye.

Biratureba, nta kintu twashinja abafana kuri ibi, biratureba nk’ikipe uhereye ku mukino wo ku wa kabiri [na Real Madrid]. Uhereye ku mukino w’uyu munsi, biragaragara … Ntabwo ndatakariza icyizera abakinnyi kuko mbona impano muri iyi kipe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger