AmakuruImyidagaduro

Ellen DeGeneres yatanze ubuhamya bw’uko yahohotewe n’umugabo wa nyina

Ellen Lee DeGeneres umunyamerikazi w’icyamamare akaba Umunyarwenya, umukinnyi wa filime yatangaje ko ibyo guhohoterwa n’umugabo wa nyina byamubayeho ubwo yari hagati y’imyaka 15 na 16.

Ellen atanga ubu buhamya yagarutse ku bantu bakunze guhakana ubuhamya bw’abantu bahohotewe, avuga ko na nyina atigeze amwizera igihe amubwiye ibyamubayeho. Ibi yabivuze mu kiganiro gica kuri Netflix cyitwa “My Guest Needs No Introduction” gikorwa n’umunyamakuru David Letterman.

Uyu Ellen DeGeneres w’imyaka 60  yavuze ko icyo gihe yahohoterwaga ngo nyina yari arwaye kanseri y’ibere. Uwo mugabo ngo yamubwiraga ko nyina afite utuntu tumeze nk’amabuye mu mabere, bityo akaba ashaka kumwunvira ko nawe ntatwo yaba afite mu mabere ngo bajye kumusuzumisha kanseri.

Ibi ngo byarakomeje inshuro nyinshi kugeza ubwo uyu mugabo yashatse kumusanga mu cyumba araramo  ariko undi anyura mu idirishya arahunga. Nyuma yaho ngo yakomeje kwicecekera ariko aza gufata umwanzuro wo kubibwira nyina, ariko ngo ntawe ntiyigeze yemera ko yaba ari kumubwiza ukuri, ku buryo yagumanye n’uwo mugabo indi myaka 18.

Ellen yavuze ko ubu buhamya yabutanze mu rwego rwo kubwira abana b’abakobwa ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubakorera ibikorwa nk’ibyo, icyo yaba yitwaje cyose.

Yongeyeho ko ababazwa cyane no kubona abantu batandukanye batizera ubuhamya bw’abavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe byabo by’ahahise.

Ellen ubusanzwe yibanira na Portia Derossi bahuje igitsina , babana nk’umugabo n’umugore. Benshi mu babonye ubu buhamya  bavuga ko ibi yavuze byamubayeho byaba ari bimwe mubyatumye yikundira abo bahuje igitsina.

Ni ku nshuro ya kabiri Ellen DeGeneres avuze kuri iri hohoterwa yakorewe n’uwari umugabo wa nyina. Ubwa mbere abivuga hari mu 2005.

Ellen ubusanzwe yibanira na Portia DeRossi umugore mugenzi we banashyingiranwe
Ellen na nyina umubyara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger