AmakuruAmakuru ashushyeImikino

El Classico yaranzwe n’ibyaherukaga kuba mu myaka 17 ishize

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Ukuboza 2019, nibwo umukino wari utegerejwe na benshi ku Isi wahuje amakipe abiri akomeye mu gihugu cya Esipanye FC Barcelona na Real Madrid i Camp Nou wabaye urangira nta kipe ibashije kureba mu izamu hagati y’aya makipe yombi.

uyu mukino wari uw’ikirarane wa shampiyona wagombaga kuba tariki ya 26 Ukwakira uza kwigizwa inyuma kubera imyuvambagatanyo yarimo iba mu ntara ya Catalunha.

Ni inshuro ya mbere bibayeho mu mateka ya El Classico mu myaka 17 ishize, kuko undi mukino waherukaga guhuza aya makipe ukarangira nta kipe irebye mu izamu waherukaga mu mwaka w’i 2002.

uyu mukino wongereye ibigwi by’umutoza Zinedine Zidane byo kumara imikino  5 ataratsindwa na Barcelona i Camp Nou, ni we mutoza wa mbere mu mateka ya Real Madrid ubigezeho

Gareth Bale wa Real Madrid yashyize umupira mu rushundura igitego kiza kwangwa kuko Florent Mendy wamuhereje umupira byagaragaye ko yari yaraririye, byari mu gice cya 2 cy’umukino.

Umusifuzi Andujar Oliver yabwiye Marca ko ikosa Ivan Rakitic yakoreye Raphael Varane mu gice cya mbere cy’umukino byashobokaga ko ryari kuvamo penaliti, atazi impamvu umusifuzi atasubiye inyuma ngo arebe kuri VAR (Video Assistant Referee).

Lionel Messi yabonye uburyo bwiza mu gice cya 2 bwo kuba yatsindira ikipe ye igitego, ariko umupira yari aherejwe na Antoine Griezmann ntabwo wagiye ku kirenge uko yabishakaga, awuteye adahagaritse urikaraga nti wagenda.

Mu gice cya mbere cy’umukino uyu mugabo ufite umupira w’izahabu uhabwa umukinnyi mwiza ku isi yaremye uburyo 2 bwiza byashobokaga ko bwari kubyara igitego, harimo umupira mwiza yahaye Jordi Alba awuteye ujya hanze.

Muri uyu mukino Real Madrid yagaragaje gusatira cyane kurusha FC Barcelona ku buryo benshi bemezaga ko ariyo ifite amahirwe menshi yo gutahana amanota atatu yo mu ijoro ryashize.

Real Madrid yanaremye uburyo bwinshi bwatanga ibitego kurusha iyi kipe n’ubwo yari ku kibuga cyayo, harimo n’amashoti akomeye yatewe na Valverde na Benzema ariko umuzamu Ter Stegen abibamo neza.

Kugeza ubu Barcelona ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 inganya na Real Madrid nyuma y’imikino 17, zirusha ikipe ya FC Sevilla ya 3 amanota 5.

Uyu mukino warangiye nta nimwe irebye mu izamu ry’iyindi
Gareth Bale yabonye igitego nticyemerwa kubera kurarira
Uyumukino wabaye uwa5 Zidane adatsindwa na Barcelona i Camp Nou
Twitter
WhatsApp
FbMessenger