AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Edouard Bamporiki mu butumwa aherutse gutanga yavuze ko hari umukobwa wahatanye muri Miss Rwanda, wacurujwe na mugenzi we atabizi

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard ubwo yari mu gitaramo mva rugamba ndetse na njya rugamba cyari cyakozwe na bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse bafatanyije n’abacyuye igihe mu ijambo rye yatanze uwo munsi  yavuze ko hari umwe mu bakobwa bigeze guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda washutswe na mugenzi we akamujyana mu bagabo atabizi ku bw’amahirwe akahava batamukoreye ibya mfura mbi.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up arikumwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu ubwo bari mu gitaramo na banyampinga bahigamo imihigo

Ibi Bamporiki Edouard yabivuze kuwa 18 Gashyantare 2018 ubwo yahaga impanuro abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bari bamaze guhiga ibyo bazageza ku banyarwanda.ndetse yahise anaboneraho kwibutsa aba bakobwa ko ari beza cyane kandi ubwiza bwabo butagomba kubapfira ubusa ahubwo ko bagomba kububyaza umusaruro aha akaba yaragize ati:

twe dukwiye gutekereza ko ubwiza bw’umwari w’u Rwanda ari igishoro ndetse umuntu ushaka kugira icyo yamamaza cyangwa kugira icyo agukoresha kugira ngo ibye byunguke ugomba kumuhenda cyane.”

Bamporiki Edouard yongeyeho rimwe na rimwe iyo aba bakobwa bamaze kumenyekana ubuzima bari babayeho buhita buhinduka,kuko bahura n’imitego ishobora kubaganisha ahabi, ari naho yahereye avuga ku mukobwa umwe wajyanywe na mugenzi we mu bagabo atari abizi,Edouard ati:

Hari uwo batwaye ahantu atwawe na mugenzi we, agezeyo amuhuza n’umuntu arangije arahamuta arigendera, undi nawe akaba azi ngo umuntu bajyanye niwe agendeyeho, ahubwo ahageze ahita aba umushyitsi w’imena wari utegerejwe, bamuvugisha ururimi atumva, bamubwira imibare atumva, akimara kubyumva yahise ahaguruka arigendera aba aragitsinze.”

Bamporiki Edouard yabibukije kwitwararika bakamenya ko bahagarariye igihugu cyose bakirinda kurwanira inyungu zabo bwite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger