AmakuruImikino

Eden Hazard yatangaje 2 abona bakwiye kumutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka

Eden Hazard, rutahizamu w’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangaje amazina y’abakinnyi babiri abona bakwiye kumutwara umupira wa zahabu utangwa n’ikinyamakuru France 24, ku mukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru.

Hazard uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize cyane mu mikino y’igikombe cy’isi ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi, avuga ko abona atarakoze ibikenewe byose byatuma yegukana iki gihembo.

Uyu mwaka w’imikino na bwo uyu musore yatangiye Shampiyona y’Abongereza neza atsinda ibitego 8 ndetse n’imipira ine yavuyemo ibitego yatanze.

N’ubwo uyu musore w’imyaka 27 yakoze ibi byose, ashimangira ko hari amazina y’abakinnyi babiri abona bakwiye Ballon d’Or kumurusha.

Hari mu kiganiro yagiranye na RTFB kuri uyu wa gatanu.

Hazard yagize ati”N’ubwo nagize umwaka mwiza, nkwiye kugumisha ibirenge byanjye ku butaka. Ntabwo nkwiriye Ballon d’Or. Ntekereza ko hari abakinnyi bitwaye neza kundusha. Gutwara Ballon d’Or si yo ntego yanjye. Ndamutse yenda nyitwaye, byaba ari byiza cyane. Ndamutse ntayitwaye, nta kibazo bizantera.”

Yakomeje agira ati”Nakavuze Luka Modric gusa kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri ntabwo yakinnye neza. Muri rusange dufatiye kuva uyu mwaka w’imikino watangira, navuga Kylian Mbappe.”

Inkuru iri mu kinyamakuru Tuttosport cyo mu Butariyani ivuga ko batatu bagomba gutoranywamo uzahabwa Ballon d’Or y’uyu mwaka bamaze gutoranywa. Aba barimo Kylian Mbappe, Luka Modric cyo kimwe na myugariro Raphael Varane.

Birasa n’aho kandi iki gihembo kigiye gushyikirizwa umuntu mushya nyuma y’imyaka 10 yose aho cyagiye cyegukanwa na Lionel Messi cyo kimwe na Cristiano Ronaldo. Buri umwe muri aba bagabo bombi afite Ballon d’Or eshanu.

Modric wafashije Croatia kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi ni we wahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, gusa imyitwarire mibi ya Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino irasa n’aho iha amahirwe menshi Kylian Mbappe wa PSG.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger