AmakuruPolitiki

DRC yavuye ku izima yemera ko igiye gucura Impunzi z’abanyeCongo ziba mu Rwanda byihuse

Guverinoma ya Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gucyura byihuse impunzi z’AbanyeCongo ziba mu Rwanda.

Ni intego yihaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazubandetse na João Lourenço wa Angola, bari i Addis Ababa muri Ethiopia, basabiye Leta ya RDC gucyura impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda na Uganda.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yatangaje ko ngo “mu rwego rwo kwirinda urundi rwitwazo rw’u Rwanda”, bagiye kuzicyura byihuse bashingiye ku mategeko y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.

Minisitiri Muyaya yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda urundi rwitwazwo rw’u Rwanda ku kuba kw’impunzi z’Abanyekongo ku butaka bwarwo, Guverinoma igiye gukora ibishoboka kugira ngo abenegihugu bacu bagaruke vuba, hubahirizwa amategeko ya HCR.”

U Rwanda rusobanura ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zaruhungiyeho cyatewe n’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, aho abo mu bwoko bw’Abatutsi bahohoterwa n’abenegihugu bagenzi babo, bakamburwa uburenganzira bwabo.

Leta y’u Rwanda yasabye iya RDC gukemura ibibazo by’izi mpunzi zimaze imyaka irenga 25 zihunze, kugira ngo zitahe. Na zo ubwazo, aho ziri mu nkambi zitandukanye muri iki gihugu, ziherutse kwigaragambya, zimenyesha ubuyobozi bw’igihugu zikomokamo ko zirambiwe kuba mu buhungiro.

Ubusabe bwa Leta y’u Rwanda n’ubw’izi mpunzi kandi burahura n’ubw’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze umwaka urenga urwana n’ingabo za Leta ya RDC. Wo uvuga ko urwanirira impunzi z’Abanyekongo zambuwe uburenganzira bw’ubwenegihugu, zikameneshwa, kugira ngo na zo zibeho nk’abandi benegihugu.

Ivomo: Bwiza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger