AmakuruPolitiki

DRC yateye utwatsi ibyo u Rwanda rukomeje kuyishinja

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateye utwatsi ibyo u Rwanda ruyishinja ko indege yayo, Sukhoi-25 yongeye kuvogera ikirere cyarwo.

Mu itangazo iyi leta yasohoye yavuze ko “nta ndege n’imwe muri ebyiri z’intambara za Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda,kuwa 28 Ukuboza 2022.”

Iri tangazo rya leta ya Kongo rivuga ko imenyesha amahanga ko izi ndege zagurukiye hejuru y’ikiyaga cya Kivu ku butaka bwa RDC ko zitigeze zigera mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rudakwiriye kuvuga ko kuguruka kw’indege za RDC ku butaka bwayo ari ubushotoranyi kuri rwo.

Yongeyeho ko izi ndege ebyiri zitari zitwaye intwaro ndetse ko nta kurasa kwigeze kubaho.

Leta ya RDC yavuze ko igikomeje kubahiriza amabwiriza yafatiwe I Luanda n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

RDC yongeye gusaba amahanga kongera kureba imikoranire y’u Rwanda n’umutwe yise uw’iterabwoba wa M23 mu guhungabanya umutekano wa RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu,tariki ya 28 Ukuboza 2022,indege ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavogereye u Rwanda yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Amakuru y’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ahagana saa 12h00 ariko ihita isubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko “iby’uku kwinjira mu kirere cy’u Rwanda kw’indege y’igisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bimenyeshwa Guverinoma y’iki gihugu.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibyabaye uyu munsi ni igikorwa kimwe kigize ubushotoranyi bumaze iminsi burimo n’ubusa nk’ubu bwabaye ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.”

U Rwanda rwavuze ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje bibangamira ibigenwa n’amasezerano ya Luanda, ndetse ruhamya ko iyi myitwarire ya RDC itizwa umurindi n’amahanga akomeza kugereka k’u Rwanda ibibazo biri muri iki gihugu byose ariko akirengagiza ubushotoranyi gikomeje kurukorera.

Igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba mu Ugushyingo 2022, ubwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 nabwo yinjiraga mu kirere cy’u Rwanda ndetse igahagarara akanya gato ku kibuga cy’indege kiri i Rubavu.

Inkuru yabanje

Indege y’intambara ya DRC yinjiye mu Rwanda isanganizwa amasasu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger