DRC yahombye undi Mujenerali wayo wayifashaga ahakomeye

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahombye undi mujenerali wayo Brigadier General Ghislain Mulumba Tshinkobo wari Komanda w’Akarere ka 34 waguye i Goma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022.

Amakuru yizewe agera kuri Teradignews yatangajwe na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo, ahamya ko uyu musirikare mukuru wa FARDC, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Goma azize indwara y’Umutima.

Bivugwa ko akimara gushiramo umwuka ,umurambo we werekejwe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ikigo cya gisirikare cya Goma aho uzasezererwaho bwa Nyuma.

Brigadier General Ghislain Tshinkobo yari Komanda w’Akarere ka 34 muri FARDC kuva muri Kamena 2021m aho yari asimbuye Gen de Bgd Dieudonné Kapinga Mwanza kuri uyu mwanya.

Brigadier General Ghislain Tshinkobo yari Komanda w’Akarere ka 34 muri FARDC

Indi nkuru wasoma

https://www.teradignews.rw/m23-yirukankanye-fardc-na-fdlr-baribayigabyrho-igitero/

Comments

comments