AmakuruPolitiki

DRC: Umusirikare wa FARDC yishe arashe mugenzi we n’abasibili 2 kubera gufuha

Umusirikare wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yishe arashe mugenzi we n’abasivile babiri, na we ariyahura.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 bubera ahitwa Komanda mu gace kitwa Sheferi ya Basili muri Teritwari ya Ituri.

Umwe mu babonye ubu bwicanyi, yavuze ko uyu musirikare yabanje kurasa umusirikare mugenzi we ndetse n’abandi bantu kubera umujinya yatewe no kuba yakekaga ko uyu musirikare yamucaga inyuma ku mugore we.

Uyu uzi iby’aya makuru, yagize ati “Uyu musirikare yiyahuye nyuma yo kwica undi musirikare akanarasa abasivili btatu barimo umwana. umwicanyi yakekaga umugore we kugirana imibanire y’urukundo na mugenzi we yishe.”

Amakuru avuga ko nyuma yo kurasa abo bantu, umusirikare yahise apfa mu gihe abandi babiri baguye mu bitaro bari bajyanywemo.

Si rimwe si kabiri humvikanye umusirikare wa FARDC ukoze igikorwa cyo kwica mugenzi we kuko mu minsi ishize hagiye humvikana abasirikare barashe bagenzi babo ndetse na bo bagahita baraswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger