AmakuruPolitiki

DRC-Rutshuru: Abaganga 2 barwaniye mu cyumba bari bagiye kubagiramo umurwayi

Ishyirahamwe ry’inzobere mu kubaga abarwayi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ryatangaje ko abaganga 2 bakora mu bitaro bya Rutshuru barwaniye mu cyumba bari bagiye kubagiramo umurwayi kugeza ubwo umwe muribo akomereka bikomeye.

Pateau Kambale Katsuva uyobora iri shyirahamwe ry’agabaganga yabitangarije Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 24 Kanama 2022.

Iyi mirwano hagati y’aba baganga bivugwa ko yabaye kuwa 23 Kanama 2022 aho yabereye mu cyumba kibagirwamo abarwayi cy’Ibitaro bya teritwari ya Ruthsuru.

Bivugwa ko imirwano ikirangira, umwe muri aba baganga yasohotse mu cyumba avirirana, byemezwa ko yakatishijwe bimwe mu bikoresho bifashisha babaga abarwayi.

Poteau Kambale Katsuva avuga ko iki gikorwa cyaranze aba baganga gihabanye n’amahame agenga umwuga w’ubuvuzi, anasaba inzego bireba guhita zitangira iperereza ku cyateje amakimbira y’aba baganga yaje no kuvamo imirwano yo gukomeretsanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger