AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Martin Fayulu utarashimishijwe n’insinzi ya Felix Tshisekedi yahawe inshingano mu gihugu

Martin Fayulu umaze iminsi agaragaza ko atanyuzwe n’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatorewe kuba umudepite mu Ntara ya Kinshasa.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugabo yari akomeje kugaragaza ko atemera na gato insinzi ya Tshisekedi kuko kugeza ubwo aya matora yakozwe, yari akomeje gukangurira abantu n’imiryango mpuzamahanga kudaha Agaciro Leta iriho.

Martin Fayulu wabaye uwa kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC n’amajwi arenga 34 %,yagizwe umudepite nyuma y’aho Komisiyo y’ amatora ya Repuburika ya Demukarasi ya Kongo,CENI, itangaje urutonde rw’ abadepite 485 batarimo abo mu ntara 3 zitatoye zirimo Beni, Butembo na Yumbi zizatora tariki 31 Werurwe 2019.

Martin Fayulu uherutse kurega CENI mu rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’Abaturage kugira ngo rumurenganure,nyuma y’aho urushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihugu cya RDC,rutesheje agaciro ikirego cye.

Ishyaka rya LAMUKA Fayulu yari abereye umukandida riri mu yagize amajwi menshi mu nteko ishinga amategeko,ariyo mpamvu n’uyu mugabo yabonyemo umwanya.

Tariki 13 Gashyantare nibwo CENI yatangaje bamwe mu badepite batsindiye imyanya mu nteko baburaho 15 bazaturuka muri za ntara 3 zitatoye hanyuma bakazatangazwa nyuma y’amatora ateganyijwe kuwa 30 Werurwe uyu mwaka.

Martin Fayulu yagizwe umudepite
Twitter
WhatsApp
FbMessenger