AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Leta irashishikariza abaturage kwikingiza Covid-19 mu gihe perezida Tshisekediwe yanze kwikingiza- Amaherezo ni ayahe?

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ntabwo arikingiza Covid-19 ndetse yakunze kumvikana anenga urukingo rwa AstraZeneca avuga ko rutizewe, ibintu byaciye intege gahunda z’igihugu zo gukingira mu gihe Guverinoma ye yageragezaga kumvisha abaturage ko bakwiriye kwemera urukingo rwa AstraZeneca.

Izo mpande ebyiri za Tshisekedi zakuruye impaka mu gihugu, bamwe bavuga ko yanze kwikingiza ariko agategeka ko ibikorwa byo gukingira bitangira mu gihugu.

Martin Fayulu wahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, yavuze ko yifuzaga kubona Perezida yikingiza nk’uko na we yabigenje ku wa 10 Kamena mu gutanga urugero rwiza ku baturage.

Seth Kikuni na we wahatanye mu matora ya 2018 yahamagariye abaturage kutazongera gutora Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2023.

Abadipolomate baba muri RDC nabo bumvikanye bamagana icyemezo cya Tshisekedi cyo kutikingiza. Umwe mu Badipolomate bo muri Afurika yabwiye RFI ko uyu mukuru w’igihugu unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yari akwiriye kuba yarakoze ibinyuranye n’umwanzuro we.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika binyuze muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo ya Covax bihabwa iziganjemo iza AstraZeneca.

Kugeza ubu muri RDC hamaze kubarurwa abantu 41.771 banduye Covid-19 mu gihe abo imaze guhitana ari 937.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger