Amakuru ashushyePolitiki

DRC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu

Jean Pierre Bemba wabyiniraga ku rukoma atekereza ko azemererwa kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yangiwe kwiyamamaza kubera ibyaha yashinjwe.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora (Céni) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abakandida 19 batarimo Bemba muri 25 bari batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihu naho ku bashaka kuba abadepite hatangwa 282 mu 15505 bari babisabye.

Iyi komisiyo yatangaje ko Bemba atemerewe kwiyamamaza kubera icyaha yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo gushaka kuyobya ubutabera, yifashishije abatangabuhamya ngo babeshye.

Abantu benshi bari batangiye guha amahirwe Bemba ko ari we ushobora gutsinda amatora kuko ubwo yageraga muri Congo tariki ya 1 Kanama, ageze ku kibuga cy’indege i Kinshasa yakiriwe n’imbaga y’abamushyigikiye bishimira ko aje kwiyamamaza.

Ku rutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida wa RDC, ntihanariho abandi bantu bavugwaga cyane barimo Antoine Gizenga, Adolphe Muzito, Sammy Badibanga, Jean-Paul Moka-Ngolo na Marie Josée Ifoku nabo bari bifuje kwiyamamaza.

Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko yangiwe kwiyamamaza mu gihe Moise Katumbi utavuga rumwe na leta ya Perezida Kabila, we atemerewe no gukandagira ku butaka bwa Congo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger