AmakuruPolitiki

DRC: Abaturage barashinja Abasirikare na Polisi kubicira inzugi bakabiba

Muri Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Abaturage  batuye mu duce twa Mapasa, Nguba n’ak’ubucuruzi ka Tenke, mu ntara ya Lualaba, barashinja abapolisi n’abasirikare kubamenera inzugi z’inzu, bakinjiramo bagasahura ibintu n’amafaranga.

Abaturage bavuga ko izi nzego zigabye mu gace ka Kolwezi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, binjira mu nzu z’ubucuruzi n’izo kubamo bavuga ko barimo guhiga ibyibwe mu ruganda TFM.

Aba baturage bavuga ko Abapolisi n’abasirikare babanje kumena inzugi z’aho bacururiza batangira kubasaba amafaranga ari nako bagenda basahura bimwe mu bicuruzwa byabo.

Umwe muri bo yavuze ko yambuwe nabo ibihumbi 100 by’amanyecongo bamutwara n’amapaki menshi y’itabi n’ibindi bicuruzwa.

Radio Oka[I yatangaje ko aba basirikare bateye mu baturage bababwira ko barimo gusaka ibikoresho byibwe mu ruganda rwa TFM ariko abaturage bakabihakana bavuga ko rwari urwitwazo kugira ngo babone uko babacucura.

Umuyobozi wa Polisi i Tenke, avuga ko hari itegeko abapolisi bari bahawe ryo gusaka muri utu duce twavuzwe haruguru. Ibyo abaturage bashinja izi nzego ngo bikaba byaramanuye ubuyobozi bw’inzego z’umutekano busaba buri muntu wasahuwe kwiyandika kugira ngo hakorwe iperereza ababikoze bahanwe.

Abaturage barasaba ubuyobozi ko igihe habaye umukwabu hazajya hifashishwa uburyo bwose bufatika, kuburyo abasaka bagomba kuba bafite ababahagarariye kugira ngo n’imitungo y’abaturage ihabwe umutekano n’agaciro.

Abaturage barashinja ingabo za Leta kubacucura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger