AmakuruImyidagaduroUmuziki

Dore uko irushanwa ryo kubyina hano mu Rwanda “National Street Dance Competition “2018 ryarangiye

AHF Rwanda na Vast Pro Ltd bateguye irushanwa ryo kubyina ryiswe “National Street Dance Competion”  aho amatsinda atandukanye  ya hano mu Rwanda kuva muntara zose zigize igihugu n’umugi wa Kigali yagiye ahatana mu rwego rwo kureba itsinda rizegukana miliyoni umwe y’amafaranga y’urwanda (1,000,000rwf)

Iri rushanwa ryari rifiti insanganyamatsiko igira iti “Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe” ahantu hagaga hahurijwe abantu benshi AHF Rwanda  yahatangira ubutumwa ku rubyiruko burimo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA, kurwanya inda zidateganyijwe no kwisiramuza ku bushake.

The Finest Dance Crew yari yazamutse ari iya kabiri mumatsinda ahagarariye Umunjyi wa Kigali niyo yegukanye iri rushanwa yegukana Miliyoni imwe y’amanyarwanda(1.000.000rwf) ,Snipers Crew niyo yabaye iya kabiri yehawe ibihumbi magana atatu (300.000rwf),Monsters Crew iba iya gatatu ihabwa ibihumbi magana abiri (200.000rwf) iyakane yabaye Hope Dance Crew y’i  Rubavu.

Icyagaragaye ni uko amatsinda ane yose yari ahagarariye umunjyi wa Kigali ari yo yihariye imyanya itatu yambere. Amatsinda Hope Dance Crew yari ihagarariye intara y’iburengerazuba, YCEG yari ihagarariye intara y’Uburasirazuba,The Masters Crew yari ihagarariye intara y’amanjyaruguru, KTY Dance Crew nayo yazamutse ihagarariye umunjyi wa kigali na Wasafi Crew ihagarariye Intara y’Amajyepfo aya yose yahawe ibihumbi ijana (100.000rwf)

Dore amafoto y’uko byari byifashe ku munsi wanyuma w’irushanwa (final)

Abagize akanama nkemura mpaka judges. photo credit :Cedro images
Miss Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 ni ambasaderi w’irushanwa. Photo credit:Cedro images
Phil Piter Umushyushya rugamba (MC) w’irushanwa. photo credit:Cedro Images
The Finest Dance Crew nibo begukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa photo credit:Cedro Images
Itsinda rya Active nabo bataramiye abari bitabiriye iri rushanwa ku munsi waryo wanyuma . Photo; Cedro images

 

Buri tsinda ryageze final ryahawe igihembo. Photo credit;Cedro images
Abanyacyubahiro batandukanye bari baje kwihera ijisho uburyo urubyiruko rw’urwanda rubyina umuziki w’ubwoko butandukanye. photo credit; Cedro images
Abasore bagize itsinda rya Active baririmbira abari bitabiriye irushanwa. photo credit;Cedro images
Abafana nabo ntibatanzwe mu kwerekana umuhate wabo mugushyigikira ababyinnyi b’amatsinda bashyigikiye. Photo;Cedro images
Abafana bari biganjemo abanyeshuri

Miss Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 ageza ijambo kubari bitabiriye iri rushanwa” National Street Dance Competition”. Photo credit:Cedro images

 

Byari ibyishimo ku matsinda yahawe ibihembo. Cedro images
The Finest Dance Crew n’abafana bayo bishimiye itsinzi. Photo ;Cedro Images
Twitter
WhatsApp
FbMessenger