Utuntu Nutundi

Dore impamvu nyamukuru ituma abagabo basinzira cyane nyuma yo gutera akabariro

Ubusanzwe abagabo hafi ya bose bakunze gusinzira cyane iyo barangije igikorwa cyo gutera akabariro n’abakunzi babo.

Nyuma y’iki gikorwa, abagore baba bashaka kuganira n’uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano mu gihe abagabo bo bahita bacika intege ndetse bakanasinzira ibyo bigatuma hari abagore bashobora gukeka ko badakunzwe n’umugabo bari kumwe.

Ikipe y’abashakashatsi b’Abafaransa iyobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw’abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w’umugabo wose uhita ukenera kuruhuka.

Ibi bikaba biterwa nuko iyo umugabo agiye kuranginza(gusohora),umubiri ukoresha imbara zidasanzwe,aha ninaho umugabo yumva uburyohe buhebuje bita Orgasm mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw’abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bagasanga mu miterere y’umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n’ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka iyo umugabo arangije(gusohora).

Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw’abagabo ari ibya bose nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger