AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ibyago n’ibihano bigutegereje wowe utanga “passe” ku mwana w’abandi

Ijambo “Passe” si rishya mu matwi ya benshi cyane cyane abamenyereye ibijyanye n’urukundo, ni ijambo rikunze gukoreshwa mu gihe umuntu ashaka guha kugenzi we umuntu bateretana akabahuza mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Iri jambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko mu guhura kw’abantu bakundana hajemo undi hagati wabahuje atuma batangira urugendo rw’urukundo.

Uzaryumva kenshi iyo umusore cyangwa inkumi yifuza uwo bakundana ariko agatinya kumugeraho, agashaka uwo azi ko baziranye akaba yabahuza bikoroshya ibiganiro biganisha ku gukundana.

Gusa bamwe mu basore n’inkumi banenga ibyo kurangirana abakunzi bizwi nko ‘Gutanga pase’, kuko abenshi babikora bagamije imibonano mpuzabitsina yo kwishimisha gusa kandi ko bamwe barangira abandi abo baryamanye.

Hagati aho bamwe mu bakuze banamaze kubaka ingo zabo, bavuga ko ibi byo guhana zapase, bijya gusa n’umuco wahozeho hambere w’Umuranga kandi ko yagiraga akamaro ariko ko iby’ubu bikorwa nabi kubera inyungu za bamwe.

Gusa ibi iyo bigeze mu mategeko birahinduka kuko yo ashobora kubibona nk’icyaha cyo gucuruza abantu , bivuze ko abakora ibikorwa nk’ibi byo guhana pase, baba bishora mu byaha .

Umunyamatego waganiriye na Radio 10 kuri iyi ngingo akaba umukozi ushinzwe kweregera ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Alphonse Nabahire avuga ko avuga ko abakora ibikorwa nk’ibi byo guhana pase, baba bishora mu byaha.

Alphonse Nabahire agira ati “Mu mategeko icyo ni icyaha cy’icuruza ry’abantu. Mu bintu amategeko ateganya ko bicuruzwa ni ibyo twita ‘goods’ ibicuruzwa bisanzwe, gucuruza urugingo rw’umuntu, kurukoresha ubushakashatsi cyangwa n’ikindi gituruka ku muntu, bifite amategeko abigenga.”

Nabahire avuga ko nk’igihe umusore yoherereje mugenzi we umukobwa wicuruza ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Ntawubimenya hagati yanyu batatu ariko iyo habaye ikibazo hagati ya ya ndaya na wa wundi wagomgaga kuyishyura bikaza kugaragara ko yagezeyo ari wowe waroheje wabaye Komisiyoneri, ntawutagukeka ko wacuruje.”

Kuri bamwe mu bavuga ko bakomeye ku muco nyarwanda, bakunze kunenga uyu muco wo gutanga pase ndetse bakemeza ko biri mu bikomeje gutuma ingo z’iki gihe zisenyuka zitaramara kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger