AmakuruUrukundo

Dore ibintu abakobwa bo muri iyi minsi bihutira kureba niba ubifite mu gihe babonye ko ushaka kubatereta

Akenshi iyo umusore yegereye umukobwa ashaka kumutereta cyangwa kumusaba urukundo, hari ibintu bitandukanye biza ku isonga umukobwa abanza kureba niba abifite hanyuma akabona kumwemera cyangwa akamuhakanira.

Ubu busesenguzi yihutira gukora mu minota mike abakobwa n’abagore benshi babuhuriyeho.

Ntabwo butwara igihe kinini akwigaho ahubwo bifata igihe gito gishoboka.

Ibi bintu bukurikira abakobwa n’abagore babyitaho iyo muhuye akabona ko hari icyo umushakaho:

1.Imiterere y’umubiri wawe

Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri.

Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.

2.Isura

Iki ni igice abakobwa n’abagore bakunda kwitaho.
Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto.

Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure.

Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, umunwa,…

3.Uko ugaragara

Hano harimo uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange.
Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.

4.Icyizere

Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara.

Buri mukobwa cyangwa umugore akururwa n’icyizere yakubonyemo.

5. Ibiganiro

Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru.

Nta mukobwa cyangwa umugore wifuza ikintu kimubangamiye.

6.Gusetsa

Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

7.Inseko

Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya.

Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira.

Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.

8. Amafaranga cyangwa ubutunzi:

Abakobwa bamwe ntacyo bavugana n’umusore udafite amafaranga cyangwa udahagaze neza mu butunzi, ibi bikunze gukorwa n’umukobwa utagira urukundo ahubwo wikundira ubunini bw’umufuka. Abakobwa bose ntibabigira kuko ntawashidikanya ko iyo ufite birindwi bibanza agukunda amafaranga mukazayashakana.

Ibi rero bakaba byafasha wowe ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko wakwitwararika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger