AmakuruUbuzima

Dore bimwe mu byagufasha kwirinda Indwara ya Angine

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.

Mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo.

Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara. Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

Bimwe mu byagufasha kwirinda Angine:

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.

Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ ubukonje no mu gihe cya nimugoroba kuko bizagufasha kwirinda kuba wahura n’ikibazo cyo kurwa Angine, Gerageza kuba uri ahantu hashyushe.

Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo

Irinde kunywa ibintu bikonje kuko bishobora gutuma urwara Angine mu buryo bworoshye.

Hagarika kunywa itabi burundu kuko ni kimwe mu bintu bitera Angine cyane kurusha ibindi

Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.

Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.

Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.

Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10.

Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress nyinshi muri wowe nabyo bizagufasha.

Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger