AmakuruUrukundo

Dore bimwe mu byagufasha gutahura niba umusore mukundana yifuza ko mwazabana, cyangwa nimba hari ibindi bimugenza

Abasore n’abakobwa benshi bakunda guhura n’ikibazo cyo gutandukanya umukunzi wifuza kuba yazakuviramo uwo muzashakana cyangwa n’ugenzwa no kugutesha igihe. Niyo mpamvu www.Teradignews.rw yifashijije urubuga www.bolde.com  twakuzaniye ibintu biranga umusore cyangwa umukobwa wifuza ko umubano wanyu utera imbere ku buryo byagera n’aho mwazarushingana ndetse n’umusore cyangwa umukobwa ugukunda ariko agamije kugutesha igihe cyangwa hari ikindi kimugenza atari urukundo nyarwo ndetse bikanagaragaza ko nta gahunda afite yo kuba mwazabana.

Ibi bi bimwe mu biranga umusore ugukunda afite gahunda ihamye ndetse n’umusore ujarajara:

1. Umusore wifuza ko muzabana ahora ari wa muntu uzana ibyiza muri wowe, agahora yifuza ko mwaganira ibyubaka kandi mukagirana imishinga y’igihe kirekire. Mu gihe uwifuza kugutesha igihe nta gitekerezo cyiza aguha byose biba ari ukwishimisha bikarangirira aho.

2. Umusore wifuza ko urukundo rwanyu rugera kure ndetse akaba yanakubera umufasha iteka yifuza ko mufatanya muri byose, mu byemezo afata akakugisha inama, ndetse no mu byo ategura akaguhamo umwanya munini. Naho uwifuza ugutesha umutesha umutwe imishinga ye yose arayikora nta gire na kimwe aguhishurira.Mukobwa nukundana n’umusore umeze utya uzamenye ko nta cyo azakugezaho.

3. Umusore wifuza ko muzabana ashimishwa n’intsinzi ugezeho kandi akayifata nk’iye, mu gihe umusore wifuza kugutesha umutwe yumva wahora hasi ntutere imbere kuko niyo uteye imbere biramushengura.

4. Umusore wifuza ko muzabana iteka abona nta wundi mukobwa ukurusha uburanga, mbese kuri we uhora uri uwa mbere. Ni mu gihe wa wundi utifuza ko umubano wanyu ugera kure ahora akwereka ko umeze nk’abandi iteka akakugereranya n’abandi mbese ukabona ntumunyuzendetse nawe agahora akurisha umutima.

5. Umusore wifuza ko umubano wanyu ugera kure iteka atuma ubaho wumva utekanye, naho uwifuza kugutesha umutwe atuma uhorana inkeke ku buryo uhora wifuza kumenya abo bavugana n’abo bandikirana ubutumwa, mbese ntumwizere.

6. Umusore wifuza ko umubano wanyu ugera kure ashyira imbere ibyishimo byawe naho ikizakwereka umusore utagufiteho gahunda irambye kenshi yirebaho agashimishwa no kuba we anezerewe ntakwiteho. Kuba wishimye cga ubabaye kuri we ukabona byose ni kimwe gusa akaba yagerageza kwisanisha nawe igihe hari icyo akwifuzaho.

7. Umusore ugukunda by’ukuri afata akanya akakwandikira ubutumwa akaba yakwifuriza ijoro ryiza cyangwa n’ibihe byiza, icyumweru cyiza nta kindi abikoreye uretse urukundo naho umusore ukuryarya akwandikira iyo hari icyo agushakaho.

8. Umusore ugukunda by’ukuri ubona arajwe ishinga no kumenya byinshi byerekeye ubuzima bwawe kandi ibyo umubwiye akabiha agaciro akanabyubaha, mu gihe umusore ugukunda ariko hari ikindi agukurikiyeho, byose ubona atabyitayeho niyo abikoze ubona bitamufasheho.

9. Umusore wifuza ko umubano wanyu ukura iteka agukorera utuntu duto ariko dusobanuye byinshi mu rukundo rwanyu, ashobora nko kuguha impano yoroheje ariko akabikorana umutima mwiza, akagutemberana n’ubwo haba atari ahantu hahenze ariko ukabona ko abikora kuko akwitayeho nta kindi kiba kibimuteye. Ku rundi ruhande umusore utarajwe ishinga no gutera imbere k’umubano wanyu muri ibi byose nta na kimwe kimushishikaza.

10. Umusore ushobora kukuviramo umugabo w’ejo hazaza yishimira ko umenya inshuti ze na zo zikakumenya. akakwereka ababyeyi n’abavandimwe n’aho umusore w’indyarya we ntiyifuza ko umenyana n’inshuti ze n’ababyeyi kuko rimwe na rimwe aba anajarajara akanga ko yaba yakwereka inshuti ze ejo mugatandukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger