AmakuruIyobokamana

Don Moen uri mu bakomeye ku Isi mu ndirimbo ziramya Imana utegerejwe i Kigali yageze i Kampala

Umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Don Moen, yageze i Kampala kuhakorera igitaramo cyiswe ‘Kampala Festival Praise Fest Edition’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019 ahitwa Kololo Airstrip mbere yo kuza mu Rwanda.

Ugchristiannews yanditse ko Don Moen w’imyaka 68 nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege yahise yerekeza kuri Mestil Hotel muri Nsambya ari naho aza gukorera ikiganiro n’itangazamakuru. Iki gitaramo agiye gukorera muri Uganda cyateguwe na RG-Consult ari nayo yateguye icyo azakorera mu Rwanda.

Muri iki gitaramo Don Moen agiye gukorera muri Uganda azafatanya n’abahanzi barimo Levixone, Pr. Wilson Bugembe, Watoto Children’s choir, Brian Lubega, Sandra Suubi, Exodus n’abandi.

Don Moen wamamaye mu ndirimbo nka  God Will Make a Way, Thank you Lord, How great is our God, God is Good, Here We Are, Arise, I Will Sing, nizindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake ku Isi, yakuriye muri Minnesota muri Amerika , yiga muri  Oral Roberts University muri  Oklahoma, ari naho impano ye yo kuririmba yazamukiye.

Nyuma yo gutaramira muri Uganda azahita aza i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest’ azahakorera tariki ya 10 Gashyantare 2019 ahahoze hitwa Camp Kigali.

Don Moen umaze imyaka irenga 30 akora umuziki biteganyijwe ko azagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, azahagera ku gicamunsi hanyuma saa kumi ahite agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ ni  11,400 Rwf (ahasanzwe),  23,750Rwf (muri VIP) naho mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe ni  237,500 Rwf.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa RG Consult bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho mu buryo bwo kuyatangaza, abifuza amafoto bazifashisha inkuru zivuga kuri iki gitaramo ikindi kandi nta muntu uzemererwa kwinjirana camera .

Nta gitangazamakuru kizemererwa gukorana ikiganiro na Don Moen ku buryo bw’umwihariko , iki gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’umunyarwanda Israel Mbonyi ukunzwe n’abakirisitu benshi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger