AmakuruImyidagaduro

Diplomate yagize icyo avuga ku makimbirane ya P-Fla na Ama G The Black

Abaraperi babiri b’Abanyarwanda P Fla na Ama G, bamaze iminsi bagaragaza ko hagati yabo umubano utameze neza, nyuma y’uko P Fla amwibasiye avuga ko uyu musore yiyita umuraperi kandi nta rap akora.

Ibi byatumye kutumvikana hagati yabo kumenyekana ku mukunzi w’umuziki wese, kuko na Ama G ubwe yagize icyo abivigaho asa n’uwibohotora gukomeza kwibasirwa na P Fla wakomezaga kumushinja amakosa yo gutererana injyana ya Hip Hop.

Nyuma y’inkuru zitandukanye zagiye zigaruka kuri aba bahanzi bombi, umuraperi Diplomate yabasabye  kureka kugumya guterana amagambo kuko buri umwe afite inzira yahisemo kunyura kandi abona imunogeye.

Diplomate yavuze ibi asa n’uwunze mu byo Ama G yari amaze iminsi atangaje avuga ko kuririmba Hip Hop P Fla avuga atazi ibyo aribyo kandi we ibyo akora bimutunze ndetse akaba muri rusange azi naho bimaze kumugeza we n’umuryango we.

Icyo gihe Ama G asa n’uwikoma amagambo ya P Fla asa n’amwinjirira mu buzima yavuze ko ntaburenganzira afite bwo kumugendaho ngo yataye injyana, kuko Hip hop atari ia Se cyangwa nyina(P Fla).

Ibi Ama G yabikomojeho amwibutsa ko hip hop yirirwa arata atari iya babyeyi be kandi ibyo yaririmba byose nta na kimwe kimureba kuko buri wese afite gahunda y’ibyo akora n’uburyo yinjiza.

Aganira n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Diplomate yavuze ko byose aba abireba yicecekeye ariko akaba abona nta mpamvu n’imwe yo kuba baterana amagambo kuko buri umwe wese akora ibimunyuze.

Diplomate abagira inama yagize ati”Narabyumvise, bamwe baba bagenda bajya impaka ngo uyu ntabwo akora ibi ntiyigeze anabikora, uyu yabivuyemo yagiye muri ibi ariko ni uburenganzira bwa buri muntu gukora ibyo yumva ashaka, niba umuraperi avuze ngo ntabwo agikora rap ndakora ibindi, ubwo niba areka kurapa akaririmba ni uburenganzira bwe.”

Yakomeje agira ati”Buri muntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashoboye, akunze kandi kimufitiye inyungu kandi na we aravuga ko akora umuziki, ku bwanjye nta kosa mbibonamo niba avuga ngo njye ndanyura iyi nzira, ntabwo njya nemerera muri ibyo byo kuvuga ngo umuntu agomba kuba ari ahantu hamwe.”

Dipolomate yakomeje avuga ko kuba Ama G The Black yava mu bakora hip hop agakora izindi njyana, Dipl nta gihombo kuko n’ubundi ntabwo ari itsinda ryashinzwe ku buryo arivuyemo ryasenyuka, kimwe n’uko na we atavuga ngo arava muri hip hop isenyuke.

P Fla avuga ko Ama G nta hiphop akiririmba
Ama G avuga ko hip hop ari igutunze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger