AmakuruUrukundo

Diamond yariwe n’uko Wema Sepetu bahoze bakundana yerekanye umugabo we wahazaza

Umuhanzi wo muri Tanzaniya akaba ari no mu bakomeye muri muzika yo muri Afurika, yagize ishyari bitewe n’umusore Wema Sepetu yatangaje ko bakundana ndetse ko ari we mugabo we w’ahazaza.

Diamond na Wema Sepetu bakundanye mu myaka ya 2012 na 2014 baratandukana, nk’uwundi mukobwa wese, hari abasore batandukanye bamusabye urukundo akajya arubaha ariko nabo ntibamarane kabiri.

Ubwo mu masaha yo kuri uyu wa Gatatu, Wema Sepetu yari amaze gutangaza umukunzi we mushya ndetse akanashyira kuri Instagram amashusho ari gusomana byimbitse n’uyu musore yatangaje, Diamond yagaragaje kugira ishyari bikabije abaza Wema Sepetu niba we amubereye umugabo bitamubera.

Yafashe ifoto ye maze yandikaho amagambo abaza ati:”Umugabo wawe w’ahazaza!!!!!! (Aratangara, anashyiraho akamenyetso gira n’icyo amusaba )….Njye se sinaba we?”

Wema Isaac Abraham Sepetu w’imyaka 30 y’amavuko ni umukinnyi wa filime ukunzwe n’abatari bake muri Tanzania  akaba yaranabaye Nyampinga wa Tanzaniya muri 2006 ndetse benshi basigaye bamwita umukunzi w’abatanya-Tanzaniya ‘Tanzanian Sweet Heart’ . Yakanyujijeho akundana na Diamond nyuma baratandukana.

Nyuma yavuzweho gukundana n’umunyamideli wo muri Namibia witwa Luis Munana na we baratandukana akurikizaho umunyarwenya Idriss Sultan na we birangira baratandukanye.

Ubutumwa bwa Wema Sepetu agaragaza ko uyu musore bari kumwe ari we mugabo we wahazaza
Diamond yahise agaragaza ko yagize ishyari abaza niba we abaye umugabo wa Wema Sepetu bitamubera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger