AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yibwe umuringa wa zahabu na diyama wa miliyoni 40sh

Nyuma y’ibitaramo bya Wasafi Festival byateguwe na Wasafi Classic Baby (WCB)  ihagarariwe na Diamond Platnumz byabereye mu Ntara ya Mtwara  Taliki 24 Ugushyingo uyu mwaka, Diamond asa nubabaye yavuze ko atabajwe n’umuntu wamwibye shanete ikoze muri Zahabu na Diyama y’umweru ubwo yari mu muhanda agenda apepera abafana be yibwa uwo muringa uhagaze miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa Diamond Platnumz nubwo yibwe yavuze ko iyi ari nk’impano yatanze ku muntu wayibye “Imana niyo iha umuntu ninayo yashatse ko ntanga impano ariko nzabona n’izindi, ntakundi ni amahirwe n’impano ku wazibye”.

Diamond ati ”Uriya muringa yasaga umweru wa Zahabu na Diyama nayiguze muri  Amerika , n’ubwo ntabyibuka neza ntabwo yanywaye ari munsi ya miliyoni 40 kuzigura, ndabizi ntizari kumvamo ni umuntu waje arazikurura arazitwara”.

Uyu muhanzi yari ari mu bahanzi bo muri Wasafi  berekanaga ibigwi byabo mu ntara ya Mtwara aho we n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Harmonize , bakoreye ibitangaza abafana babo, dore ko amakuru ahamya ko abantu ibihumbi n’ibihumbi byari byitabiriye ibirori bya wasafi Festival banejejwe no gutaramirwa  n’aba bahanzi bo muri WCB(Wasafi Classic Baby).

Diamond nubwo yibwe yabifashe nk’impano yatanze kuri uwo wa mwibye shanete ya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger