Amakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali

Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika yateguje abakunzi ba muzika ko agiye gukorera igitaramo mu Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi, byatangajwe ko agiye kuzenguruka ibihugu byo hirya no hino ku Isi akora ibitaramo birimo n’icyo azakorera i Kigali ku wa 17 Kanama 2019.

Umujyanama wa Diamond, Sallam Ahmed Sharaff, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, niwe watangaje ibitaramo uyu muhanzi afite.

Diamond yaherukaga mu Rwanda aje mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ubunyobwa buzwi nka “Diamond Karanga” aho yari aje kubumenyekanisha mu Rwanda, hari  muri Mutarama 2018.

Yaherukaga gutaramira abanyarwanda muri Nyakanga 2017 mu gitaramo ngarukamwaka cya Fiesta Rwanda yari yahuriyemo n’itsinda rya Morgan Heritage n’abandi bahanzi barimo Vanessa Mdee na Chege bo muri Tanzania.

Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Tetema’ n’iyitwa ‘Mwanza’ zose ahuriyemo na Rayvanny ndetse n’indirimbo nshya yitwa ‘Kainama’ ari kumwe na Harmonize na Burna Boy.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger