Amakuru ashushyeImyidagaduro

Diamond Platnmuz yatangaje impamvu aticuza guca inyuma Zari,ese niyihe?

Diamond Platnmuz nyuma y’iminsi myinshi avugwaho amakuru Atari meza ko aca inyuma umugore we witwa Zari The Boss Lady ubudasiba kandi ntacyo yigeze amuburana,bityo abenshi mu bakunzi baba bombi bakibaza amaherezo yabo nubwo bo bombi mwiyi minsi basa nkaho bahishe uko bameranye nyuma yibyo byose byabaye bikuruwe na Diamond.

ubwo Diamond yagiranaga ikiganiro na BBC kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017 umunyamakuru yaje kumubaza nimba uguca Inyuma umugore we kwahato na hato bitazatuma umuziki we usubira hasi,mu gisubizo cyiza yaje gusubiza umunyamakuru yamubwiye ko ahubwo abenshi bataziko ibyo bimuvungwaho aribyo bituma agira abafana benshi, umuziki we ukagurwa cyane ku isoko ndetse ugakundwa na benshi  bityo kuriwe ibyo akora ntakwicuza azigera agira kuko arajwe inshinga no gukomeza gukomera mu mwuga we wo gukora umuziki.

Hamisa Mobetto wabyaranye umwana na Diamond niwe wa 1 watangiye kuba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Zari na Diamond nyuma y’igihe kinini bakundana

Zari na Diamond urebye neza hashize ukwezi buri munsi badasiba mu itangazamakuru bitewe nu rukundo rwabo rwasubiye inyuma, ariko mu minsi ishize ubwo hari humvikanye amakuru y’uko Yanateye inda umukinnyi wa filme ndetse akaba numu Video Vixen witwa Tunda the Boss Babe abenshi bahise batangira kuvuga ko noneho urukundo rwa Zari na Diamond  rugiye guhagarara ntakabuza ariko siko byaje kugenda kuko ku cyumweru gishize bagaragaye bombi batashye ubukwe bwa mukuru wa Diamond bishimanye bidasanzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger