AmakuruImyidagaduro

Davis D yasubije wa mukobwa bivugwa ko yamufungishije

Umuhanzi Davis D uri mubagezweho muri iyi minsi yakomeje k’umukobwa watumye afungwa we na Kevin Kade.

Aba bombi n’umufotozi bari bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 ni bwo inzego z’umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Kuri ubu nyuma yo kurekurwa byagateganyo
Davis D yasubije umukobwa witwa Kayesu Sharon uherutse kumusaba imbabazi z’uko yamufungishije azira ubusa, yongeraho kandi ko ibyabaye byari nk’impanuka bitigeze bimuturukaho.

Davis D avuga ko ataravugana n’uyu mukobwa ngo amusabe imbabazi imbonankubone, ahamya ko yamubabariye bitewe n’uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa.

Davis D yavuze ko ubutumwa bwo kumusaba imbabazi yabubonye nubwo ntacyo aravugana n’uyu mukobwa.

Ati “Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y’uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira.”

Davis D yavuze ko Kayesu atigeze ategura umugambi wo kumuhemukira, bityo asanga na we nta mutima mubi yamugirira.

Ati “Ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk’umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n’utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.”

Uyu mukobwa Kayesu yagaragaye bwa mbere mu itangazamakuru asaba imbabazi yaba Davis D, Kevin Kade ndetse na buri wese wahuye n’ibibazo kubera we.

Iki gihe yavugaga ko ikibazo cyabayeho ari impanuka kandi urukiko rufite uko rwaciye urubanza rukarekura abaregwaga kuko barenganaga.

Uretse kuba abaregwaga barimo na Davis D bararenganaga, uyu mukobwa yanahishuye ko imyaka y’ubukure baburanaga ko atujuje we yari ayujuje ndetse afite n’ibyangombwa.

Ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Mu gufata iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger